skol
fortebet

Minisitiri Richard Sezibera yavuze ko ikiyaga cya Rweru atari irimbi ry’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr Richard Sezibera yavuze ko Abarundi bavuga ko imirambo ikunze kugaragara mu kiyaga cya Rweru ari iy’abanyarwanda bibeshya, kuko amarimbi y’u Rwanda azwi neza na buri wese.

Sponsored Ad

Dr Richard Sezibera yabwiye abanyamakuru ko imirambo ikunze kuboneka mu kiyaga cya Rweru,Abarundi bakavuga ko ituruka mu Rwanda ari ibinyoma kuko u Rwanda rudashyingura mu mazi ahubwo rufite amarimbi azwi.

Yagize ati “Abo bantu babivuga muzababwire ko amarimbi dushyinguramo azwi mu mategeko.Ntabwo Rweru ari irimbi ryu Rwanda.Nta mirambo y’Abanyarwanda ijyayo.Abo babivuga ni uko iyo mirambo iba iri mu bishanga, indi iri mu biyaga by’iwabo no mu mazu yabo aho haba iyo mirambo niho iva.Nibongera kubivuga mujye mubabwira ko rweru atari irimbi ry’u Rwanda kandi ntizaba ryo.Amazi y’u Rwanda atunga abanyarwanda ntabwo tuyashyiramo imirambo.”

Mu mpera za Kanama mu mwaka wa 2014,nibwo hatangiye kugaragara imirambo ifungiye mu mifuka mu kiyaga cya Rweru aho Abarundi bavuze ko ari iya Abanyarwanda iza iturutse mu ruzi rw’ Akagera, Leta y’u Rwanda ibitera utwatsi kubera ko nta muntu wishwe cyangwe ngo aburirwe irengero mu baturiye uru ruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa