Minisitiri Shyaka yasanze 40% by’ abatuye Rusizi ari abakene biramutungura

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 9 November 2018 Yasuwe: 1002

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yatangaje ko yasanze mu karere Rusizi 40% by’abagatuye babarizwa mu byiciro by’abakene ni ukuvuga icya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe gusa akavuga ko abagiye bayobora aka karere batitaga ku kuzamura imibereho y’abagatuye bityo akizeza impinduka nziza.

Akarere ka Rusizi ni kamwe muri 7 tugize intara y’iburengerazuba gafite ubuso bwa kilometero kare 940.95. Ni akarere gafite ikiyaga cya Kivu gikorerwamo ubworozi ndetse n’uburobyi bw’amafi,abaturage bako bahinga umuceli mu kibaya cya Bugarama ndetse n’icyayi,kakanakora kuri pariki ya Nyungwe.

Ni kamwe mu turere dutandatu twatoranyijwe kuba umujyi wunganira umujyi wa Kigali. Nubwo hari ibyo byose bishobora kuzahura ubukungu bw’aka karere, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase yatunguwe no gusanga muri ako karere 15% bari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije ,40% babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe naho abagera kuri 34% by’abana bakaba bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Minisitiri SHYAKA avuga ko hari ibyo abona biza ku isonga mu gutera imikorere nk’iyi gusa akavuga ko hari icyizere cy’impinduka nziza dore ko aka karere nta muyobozi ujya ukayobora igihe kinini.

Minisitiri Prof SHYAKA Anastase agaragaza ko ubuyobozi bw’aka karere bukwiriye kwita cyane ku cyafasha abaturage kubaho neza ndetse hakanibandwa cyane ku byo basanganwe birimo akarima k’igikoni ndetse n’izindi gahunda Leta yagiye ishyiramo imbara zigamije kuzahura abaturage.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wa munyarwanda umwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines...

Nyakwigendera Musoni Jackson yakoreraga ishami ry’umuryango w’Abibumbye...
20 March 2019 0

Perezida Museveni ari ku mwanya wa 5 mu bakuru b’ibihugu bya Afurika...

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni, ari ku mwanya wa gatanu...
20 March 2019 Yasuwe: 718 0

Kajugujugu ya RDF yakoreye impanuka muri Sudani y’Epfo

Indege y’igisirikare cy’u Rwanda RDF, yakoreye impanuka muri Sudani...
19 March 2019 Yasuwe: 4893 0

Perezida Museveni yandikiye ibaruwa irambuye Paul Kagame amubwira ibyo...

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museni yandikiye ibaruwa ndende mugenzi...
19 March 2019 Yasuwe: 7976 1

Nyagatare:Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa imirambo 4...

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu kagari ka Nyakigando, Umurenge...
19 March 2019 Yasuwe: 4351 0

Kigali: Undi mugabo ushinjwa ubujura yarashwe ari kugerageza kurwanya...

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taiki ya 19 Werurwe 2019,umugabo wari mu...
19 March 2019 Yasuwe: 3438 2