skol
fortebet

Minisitiri w’ Intebe yitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri wa Dioseze ya Shyira [Amafoto]

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yifatanyije n’abakirisitu b’itorero ry’Abangilikani mu byishimo byo kwimika Mugisha Mugiraneza Samuel nka Musenyeri wa Diyosezi ya Shyira.
Uyu muhango w’iyimikwa rya Musenyeri wa Shyira wabaye kuri iki Cyumweru tariki, 5 Werurwe 2017 mu Karere Ka Musanze, wanitabiriwe n’abandi bayobozi harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye, Stella Ford Mugabo, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Prof. Anastase Shyaka, (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yifatanyije n’abakirisitu b’itorero ry’Abangilikani mu byishimo byo kwimika Mugisha Mugiraneza Samuel nka Musenyeri wa Diyosezi ya Shyira.

Uyu muhango w’iyimikwa rya Musenyeri wa Shyira wabaye kuri iki Cyumweru tariki, 5 Werurwe 2017 mu Karere Ka Musanze, wanitabiriwe n’abandi bayobozi harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye, Stella Ford Mugabo, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Prof. Anastase Shyaka, umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB n’abandi.

Samuel Mugiraneza Mugisha yashyikirijwe inkoni y’ubushumba na Laurent Mbanda wari umaze imyaka itandatu ayobora EAR Diocese ya Shyira.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi wavuze mu izina rya Perezida Kagame, yavuze ko yamutumye kubwira abakirisitu b’iyi diyosezi ko yifatanyije nabo ndetse ko anabashimira uruhare bagira mu kubaka diyoseze yabo n’u Rwanda muri rusange.

Minisitiri Murekezi yasabye abakirisitu b’iyi diyosezi gukomeza gusigasira ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho, abizeza ko leta y’u Rwanda izakomeza kubaba inyuma.

Yagzi ati "Muzakomeze gusigasira no kongera ibikorwa byiza biba muri Diyoseze ya Shyira, biteza imbere imibereho myiza y’Abakirisitu. Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza gufatanya na Diyoseze ya Shyira mu mikoranire myiza dufitanye n’Itorero ryanyu."

Murekezi yifurije Mugisha kuzagira imirimo myiza irimo gufasha abakirisitu, ati "Nkwifurije kuzaba Umwungeri mwiza. Uzagere ikirenge mu cya Yesu; muzavure, mwomore ibikomere ku mitima y’abakirisitu banyu.’’

Minisitiri w’Intebe yanasabye amadini n’amatorero gushishikariza abayoboke bayo kumva ko umuryango ari wo shingiro ry’ukwemera n’uburere bwiza, bityo ko mu muryango habuze urukundo, amahoro, ubupfura, kubahana no koroherana, ibyo bakora byose bidashobora kuramba.

Yabibukije ko bakwiye kugira uruhare mu guteza imbere gahunda za leta zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, akemeza ko n’Imana yishimira umukirisitu uzitabira.

Ati ‘Umukirisitu ugira isuku, witeganyiriza akariha ubwisungane mu kwivuza (Mutelle de Santé) hakiri kare, akizamura, niwe mukirisitu Imana yishimira.’

Yabagaragarije ko Leta y’u Rwanda ibashimira ubufatanye bugaragara itorero Angilikani rigira mu nzego z’ubuzima nk’ibitaro bya Gahini, Kigeme n’ibya Shyira bigiye kuzura.

Mugisha wahawe ubwepisikopi yari amaze imyaka 16 akora umurimo w’ivugabutumwa muri iyi diyosezi nka Pasiteri.

Uretse iyi mirimo, Mugisha yabaye umuyobozi ushinzwe abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’icungamutungo n’amabanki yahoze ari SFB, yabaye umuvugizi wa Diyosezi ya Shyira ndetse anayibera umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi, ari nawo mwanya yariho ubu.

Mugisha yize ibijyanye n’iyobokamana (Theologie), mu mashuri yisumbuye yigiye mu Iseminari ya Namugongo muri Uganda, muri kaminuza yize ayo masomo muri Uganda East African University, yize mu Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Diyosezi ya Shyira igizwe n’amaparuwasi 66 afite abakirisitu ibihumbi 102, bo mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke na Nyabihu. Ifite kandi abakozi 736 barimo abapitoro 69, abadiyakoni 36, aba-catechiste 358 n’abandi.

Iyi diyosezi ifite ibikorwa biteza imbere imibero myiza y’abaturage, harimo Ikigo nderabuzima, ibigo by’amashuri abanza 53, ibigo 168 by’abana b’incuke byigirwamo n’abana 15,568 n’ibindi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa