skol
fortebet

Minisitiri w’Uburezi yatangiye gufatira imyanzuro ikarishye ibigo by’Amashuli n’abayobozi babyo badakora neza inshingano zabo

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi,Dr Eugene Mutimura yatangiye gufatira imyanzuro ikarishye ibigo by’amashuli bidakora neza ndetse n’abayobozi babyo badakora neza inshingano zabo uko bikwiriye nyuma yo gutangira gusura ibigo bitandukanye mu rugendo rutunguranye.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 08 Gashyantare ubwo yari yagiriye uruzinduko rw’akazi mu karere ka Rubavu,yafashe imyanzuro 2 ikarishye irimo gufunga Ikigo cy’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye cya Apefe-Mweya kiri mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka wRubavu ndetse asaba ko n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuli abanza cya Kivumu, mu murenge wa Gisenyi.

Muri uru rugendo rw’akazi,Minisitiri Mutimura yasuye bitunguranye ibigo by’amashuli yo mu karere ka Rubavu ageze ku kigo cy’Amashuli abanza cya Kivumu,asanga umuyobozi wacyo ntawe uhari ndetse ngo ahagera gake gashoboka byatumye asaba abashinzwe uburezi mu karere ka Rubavu kumufatira ibihano bikarishye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwampayizina Marie Grace, yavuze ku uyu muyobozi agiye gufatirwa ibihano ndetse ibaruwa yo kumuhagarika iramugeraho byihuse.

Nyuma yo kuva ku kigo cya Kivumu,Minisitiri Mutimura yerekeje ku kigo cy’amashuli abanza n’Ayisumbuye cya APEFE Mweya,aho yasanze ibibazo uruhuri ubwumvikane buke hagati y’abagishinze.

Umuyobozi w’iki kigo, Ndakaza Laurent, yakoresheje nabi umutungo ufite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda biteza umwuka mubi hagati ye n’abandi bakozi byatumye Minisitiri Mutimura ategeka ko iki kigo kiba gifunzwe.

Iri shuli ryari risigaranye abanyeshuli mbarwa mu mashuli abanza mu gihe mu mashuli yisumbuye kitari kicyakira abanyeshuli kuko bagihagaritse.

Minisitiri Mutimura yahagurukiye ibigo by’amashuli nyuma y’aho itangazamakuru ryatangaje cyane ibibazo by’abarimu basiba ku kazi uko bishakiye,abajya kwigisha basinze,abadategura amasomo bakaza baje gukina n’abanyeshuli,abajya kwigisha biyambariye nk’abagiye mu kabyiniro,n’ibindi.

Biragaragara ko minisitiri Mutimura nakomeza gutungura ibigo by’amashuli byo hirya no hino,bizatanga umusaruro kuko mu karere ka Rubavu byatangiye gutanga umusaruro.



Minisitiri Mutimura yatangiye gusura ibigo by’amashuli abitunguye

Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • ariko inkuru zanyu ni hatari!!!iyo photo ya bwana minister niba iri update, uwo umuhagaze inyuma wambaye i shirt y’ubururu siwe muyobozi wa kivumu?nigute muvuga ngo ntibamusanze ku kigo knd amuhagaze inyuma? none c yamutambagije ikigo mû mwuka?

    hhhhhh ariko noneho inkuru zanyu ni hatari!!!!none c ko mbonye mwanditse ngo Bwana Minister yasuye CS ya Kivumu asanga umuyobozi wayo adahari,niba iyo photo mwashyize muri iyi nkuru iri update simbona umuyobozi wa Kivumu amuhagaze inyuma(uwo wambaye i shirt y’ubururu!!)none c nigute yamutambagiza ikigo adahari?mukosore inkuru yanyu!?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa