skol
fortebet

Miss Iradukunda Elsa yagizwe Ambasaderi wa Made in Rwanda

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yagizwe Ambasaderi wo kwamamaza gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.

Sponsored Ad

Izi nshingano yaziherewe mu muhango wo gutangiza politiki yo guteza imbere ‘Made in Rwanda’. Wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ku wa 25 Ukwakira 2018.

Abawitabiriye bamurikiwe ibikorerwa mu Rwanda birimo imyambaro, inkweto, ibikapu n’ibindi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), Hakuziyaremye Soraya ni we watangaje ko Miss Iradukunda Elsa ari Ambasaderi wa Made in Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Miss Iradukunda, yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe.

Yagize ati “Ni ikintu cyiza. Ni iby’agaciro. Inshingano nahawe si iyanjye gusa, ni ya buri Munyarwanda wese. Ni ugufatanya tugateza imbere Made in Rwanda, ntidukomeze kubyita ibya Minicom cyangwa Leta. Nzakomeza mbikore kuko byari n’umushinga wanjye.’’

Uyu mwari yiyamamarije kuba Nyampinga w’u Rwanda agendeye ku mushinga we wo guteza imbere “Made in Rwanda.”

Miss Iradukunda yari yihaye umushinga wo kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu, bijyanye no kuba mu buryo yambara no mu bikoresho yifashisha akunze kubyibandaho.

Agitorwa hari ibikorwa by’ubukangurambaga yatangiye. Yasuye imishinga y’abikorera ku giti cyabo i Rutsiro n’i Rubavu barimo n’abahuguriwe i Iwawa bakora imyuga itandukanye.
Miss Iradukunda yazengurutse amahanga yamamaza ibikorerwa mu Rwanda, anasaba Abanyarwanda bahabarizwa gukunda iby’iwabo.

Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yatangijwe mu 2015 igamije kugabanya icyuho hagati y’ibyo igihugu gitumiza n’ibyo cyohereza mu mahanga.

Minicom igaragaza ko Made in Rwanda yagize uruhare rukomeye aho umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga wageze ku kigero cya 69%.

Mu 2015, u Rwanda rwoherezaga mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 559$, mu 2017 bigera kuri miliyoni 944$.

Miss Iradukunda Elsa yicaranye na Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary (uwa kabiri iburyo) n’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa