skol
fortebet

Mpayimana yavuze ko ubushobozi buke bwatuma akuramo kandidatire, anakomoza ku mupolisi yahawe atamusabye

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Mpayimana Philippe uri muri batatu bahatanira kuyobora U Rwanda avuga ko ubushobozi buke afite butamwerera gukuramo kandidatire, ngo yahawe umupolisi umurinda atabisabye.
Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko avuga ko yiyizeye mu gucunga ubushobozi buke afite akabasha kububyazamo umusaruro.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora igiranye ibiganiro n’abakandida ndetse n’abahagarariye abakandida ku gikorwa cyo kwiyamamaza kizatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga.
Mpayimana (...)

Sponsored Ad

Mpayimana Philippe uri muri batatu bahatanira kuyobora U Rwanda avuga ko ubushobozi buke afite butamwerera gukuramo kandidatire, ngo yahawe umupolisi umurinda atabisabye.

Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko avuga ko yiyizeye mu gucunga ubushobozi buke afite akabasha kububyazamo umusaruro.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora igiranye ibiganiro n’abakandida ndetse n’abahagarariye abakandida ku gikorwa cyo kwiyamamaza kizatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga.

Mpayimana yagaragaye mu ruhame aherekejwe n’abantu batandukanye ndetse n’umupolisi umurinda.Mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko hari bamwe bacyeka ko ubushobozi buke bwe bwatuma akuramo kandidatire, ngo ni ukwibeshya kuko azi gucunga ducye afite akatubyazamo umusaruro.

Ati “Ntabwo ndi umuntu ucibwa intege n’ubusabusa ndi umuntu umenya gucunga uduke mfite nkatubyaza umusaruro kuburyo nizeye ko tuzarangiza kwiyamamaza uko biteganyijwe.”

Yakomeje avuga ko adafite ubushobozi bwatuma agera mu gihugu cyose ariko ko mu bushobozi buke afite azagera ahantu hagera kuri 70.

Yagize ati “Wenda twavuga ku bijyanye na budget, dusabwa amafaranga menshi cyane kugira ngo igikorwa kizagende neza ariko duhera ku yo dufite noneho uko igikorwa tugenda tugikurikiranya buri munsi, nabaha urugero wenda tuvuze ko biba bigera kuri miliyoni zirenga nk’ijana ariko tukaba dushobora guhera ku bushobozi bwa Mpayimana tuvuge nka miliyoni imwe ariko tukazarangiza twarakoresheje nka miliyoni 15 cyangwa 50. Ni uko nguko ibibazo by’amafaranga tubibona.”

Mpayimana avuga ko bateganya gutangirira kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ariko ngo mu gihe gito babimenye neza igihe bazaba bahawe igisubizo n’akarere.

Abajijwe ku mupolisi yahawe umucungira umutekano, yavuze ko yashimye Polisi y’u Rwanda, ngo n’ubwo yamuhawe ntawo yasabye.

Yagize ati “Igihe cyose ari inyungu tugomba kubyakira kandi ntabwo bitubangamiye ni byiza, Polisi y’Igihugu yacishije ibiganiro mu bitangazamakuru ivuga ko amatora agomba kugenda neza ko abakandida babahaye ababarinda birumvikana ko nabyakiriye neza.”

Yungamo ati :” Oya, babiduhaye tutabisabye ariko n’ubundi biracyenewe kuko tugiye mu gikorwa gishobora kubamo ingaruka zo guhutazwa cyangwa se natwe ubwacu tukaba tutifuza kugira abo duhutaza.

Amwe mu mabwiriza bahawe na Komisiyo y’Amatora ngo harimo kubahana hagati y’abo birinda gusebanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa