skol
fortebet

Mu ntara y’ amajyaruguru hatangiye gukoreshwa Drone mu buhinzi bw’ ibirayi

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Abahinzi b’ ibirayi bo mu turere twa Musanze, Burera, na Nyabihu batangiye gukorera utudege tutangira abapilote “Drone” mu buhinzi bw’ ibirayi.
Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2016, nibwo ikoreshwa ry’ utu tudege ryatangijwe ku mugaragaro.
Ngo iyi drone izajya igenzura imirima y’ abahinzi b’ ibirayi bagera ku bihumbi 2000, bibumbuye mu makoperative 20. Icyo izajya ikora ni ugufotora ikohereza amafoto kuri mudasobwa kuburyo abahinzi bazajya bahita babona uko ibirayi bimeze, niba byahuye n’ uburwayi cyangwa (...)

Sponsored Ad

Abahinzi b’ ibirayi bo mu turere twa Musanze, Burera, na Nyabihu batangiye gukorera utudege tutangira abapilote “Drone” mu buhinzi bw’ ibirayi.

Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2016, nibwo ikoreshwa ry’ utu tudege ryatangijwe ku mugaragaro.

Ngo iyi drone izajya igenzura imirima y’ abahinzi b’ ibirayi bagera ku bihumbi 2000, bibumbuye mu makoperative 20. Icyo izajya ikora ni ugufotora ikohereza amafoto kuri mudasobwa kuburyo abahinzi bazajya bahita babona uko ibirayi bimeze, niba byahuye n’ uburwayi cyangwa ikindi kibazo icyo ari cyose bakihutira kugishakira umuti.

Abahinzi bavuga ko hari igihe imyaka yabo yajyaga ihura n’ ikibazo bakazabimenya bitinze bigatuma umusaruro uba muke. Gusa ngo iyi drone izafasha gukemura iki kibazo n’ ibindi bahuraga nabyo.

Perpetue Usekeyemariya umuhinzi w’ ibirayi mu murenge wa Nyange ho mu karere ka Musanze yagize ati “Iri koranabuhanga rizadufasha mu buhinzi bwacu bitandukanye ni uko byari bisanzwe. Tuzajya tumenya uko ubutaka buhagaze, n’ uko imyaka imeze tumenye imbuto tugomba guhinga ndetse n’ ububwoko bw’ inyongeramusaruro tigomba gukoresha”

Ni drone yatanzwe n’ ikigo cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika gitsura amajyambere USAID ku bufatanye na gahunda yo kongera umusaruro w’ ubuhinzi bukorwa n’ abikorerwa PSAGD

Marcia Musisi-Nkambwe, uharagariye USAID mu Rwanda asanga gukoresha drone mu kugenzura imyaka iri mu murima bizafasha abahinzi kongera umusaruro.

Yagize ati “Dufite icyizere ko gukoresha ikoranabuhanga ryo mu kirere mu kugenzura ibihingwa bizafasha abahinzi b’ u Rwanda kongera umusaruro. USAID itewe ishema no kuba umufatanya bikorwa muri iki gikorwa”

Kongera umusaruro mu buhinzi bw’ abikorera ni gahunda y’ imyaka itanu yatangiye muri 2014 izageza muri 2019 ishyiramubikorwa ku nkunga ya USAID.

Iyi drone igiye n’ ibikoresho byaho biyifasha kuguruka bifite agaciro k’ ibihumbi 23 z’ amadorali y’ Amerika ni hafi miliyoni ebyiri mu mafaranga y’ u Rwanda. Ikiguzi cy’ urugendo ikozwe gihindagurika bitewe n’imiterere yaho irimo kugenda.

Guhunda yo gukoresha indege za Drones mu buhinzi itangiye nyuma y’ igihe gito u Rwanda rutangiye gukoresha izi ndege mu buvuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa