Mu Rwanda bahaye ibirori by’Isabukuru y’Umwami w’u Bwongereza[AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 23, Jun 2023
U Rwanda n’u Bwongereza birishimira ko bikomeje gushimangira umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Byaraye bigarutsweho mu birori byo kwizihiza isabukuru y’Umwami Charles III.
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu barenga 500 bo mu nzego zitandukanye ndetse na bamwe mu bahagaririye ibihugu byabo mu Rwanda.
Uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair avuga ko ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubwongereza mu nzego zitandukanye bumaze igihe kirekire kandi butanga umusaruro ufatika.
Umunyamabanga wa Leta (...)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Prof Nshuti Manasseh, na we yashimangiye uburyo u Bwongereza bwabaye umufatanyabikorwa wizewe kandi uhoraho mu iterambere ry’u Rwanda.
Ni ibirori ngarukamwaka, bikaba ari ubwa mbere bibaye mu Rwanda hizihizwa isabukuru y’umwami Charles III.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *