skol
fortebet

Muhanga: Umugabo wahiraga icyarire yishwe n’ibuye

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Akimanizanye Evariste w’Imyaka 37 y’amavuko yishwe n’Ibuye ryamanuwe n’abakozi ba Kampani basazuraga ishyamba.

Sponsored Ad

Akimanizanye yari atuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Gasharu Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi buvuga ko uyu mugabo witabye Imana, yagiye kwahira icyarire cy’inyana ze mu ishyamba Kampani yitwa SOWMIR yasaruragamo, batema igiti gihirika ibuye rinini rimwikubitaho aranegekara bikomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyo mpanuka ikimara kuba, abaturage n’abakozi b’iyo Kampani batabaye Nyakwigendera basanga ibuye ryamukubise mu mugongo maze akubita umutwe ku rindi buye ryari munsi ye.

Bahise bamuterura bashaka kumujyana kwa Muganga ahita acikana bakiri aho yakoreye impanuka.

Gitifu Nsengimana avuga ko ikigaragara ari uko abo bakozi b’iyi Kampani batigeze bamenya ko Akimanizamye arimo kwahira munsi y’aho bari bari basazura iryo shyamba.

Nsengimana avuga ko babimenyesheje Inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo zikore iperereza zifata umukozi umwe wa Kampani, undi bari kumwe ahita acika.
Gitifu Nsengimana yihanganishije Umuryango wa Nyakwigendera, avuga ko bakomeza kuwuba hafi.

Umurambo wa Akimanizanye Evariste wajyanywe mu Bitaro bya Shyira gukorerwa isuzuma, mu gihe umwe muri abo bakozi ba Kampani yashyikirijwe Ubugenzacyaha Sitasiyo ya Kiyumba.

Nsengimana avuga ko uyu Nyakwigendera yari yubatse akaba asize Umugore n’abana atabashije kumenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa