skol
fortebet

Muhanga: Umusore wateye igisongo mugenzi we hagati y’ijosi n’urutugu yahanishijwe gufungwa burundu

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Muhanga rwahanijije igifungo cya burundu umusore witwa Uwamahoro Jean Claude nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutera mugenzi we igisongo
Taliki ya 31 Nyakanga 2017 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwaregeye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga umusore witwa Uwamahoro Jean Claude icyaha cyo kwica umuturanyi we witwaga YAMURAGIYE Jean amuteye igisongo mu rwano ( Hagati y’ijosi n’urutugu).Icyo cyaha akaba yaragikoze ku italiki ya 23 Nyakanga 2017. (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Muhanga rwahanijije igifungo cya burundu umusore witwa Uwamahoro Jean Claude nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutera mugenzi we igisongo

Taliki ya 31 Nyakanga 2017 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwaregeye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga umusore witwa Uwamahoro Jean Claude icyaha cyo kwica umuturanyi we witwaga YAMURAGIYE Jean amuteye igisongo mu rwano ( Hagati y’ijosi n’urutugu).Icyo cyaha akaba yaragikoze ku italiki ya 23 Nyakanga 2017.

Uwamahoro yari asanzwe anyuza inka ye mu murima wa Yamuragiye, kuri uwo munsi Yamuragiye Jean yagiye gutangira iyo nka ya Uwamahoro ngo itongera kunyura mu murima we, Uwamahoro ahamagarwa n’uwari uragiye iyo nka ko Yamuragiye Jean yatangiriye iyo nka, maze Uwamahoro ararakara,ava murugo,afata umuhoro n’igiti,amanuka agenda agisongoza,avuga ngo agiye gukora akantu;Ageze aho Yamuragiye Jean ari, amutera icyo gisongo murwano.Yamuragiye yahise yitura hasi,ava amaraso, bamujyana murugo,ahageze arapfa.Ubushinjacyaha muri uru rubanza rwari rwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Ku wa 10/8/2017, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwemeje ko UWAMAHORO Jean Claude ahamwa n’icyaha cyo kwica YAMURAGIYE Jean, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa