skol
fortebet

Mukankusi umaze kubyarira abana batatu muri ruhurura yatangaje ubuzima bubabaje abayemo

Yanditswe: Monday 18, Feb 2019

Sponsored Ad

Umubyeyi w’abana 3 witwa Mukankusi Nadine yatangaje ko aba bana bose yabyaye nta numwe wavukiye kwa muganga cyangwa mu nzu kuko bose ababyarira muri ruhurura.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 23 ukomoka mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko arara muri ruhurura iherereye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge hafi y’ahitwa ’La Fraîcheur’, kuko atabona amafaranga yo gukodesha inzu ndetse ariho yabyariye abana 3 afite ubu.

Yagize ati “Muri abo bana bose nta n’umwe wari waryama mu nzu kuko bose uko ari batatu nababyariraga mu ngangi aho nagangikaga nijoro, kuva nava mu kazi ko mu rugo banteye inda sinigeze nongera kurara mu nzu.

Ntunzwe n’ibiraka byo kumesera abantu ariko iyo mbibuze nshaka umugabo kugira ngo mbone icyo kurya, ariko na bo hari ubwo mbabura mbareba kuko nta nzu mba mfite yo kubajyanamo.”

Mukankusi yabwiye iki kinyamakuru ko umugabo basambanye amuha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 2000 Frw cyangwa 1500 Frw. Avuga ko atazi abagabo yabyaranye na bo abana batatu kuko bose nta n’umwe uhuje undi se.

Uyu mubyeyi avuga ko ubuzima bubi abayemo igihe kitari gito bwatumye yandura agakoko gatera Sida ariko agashimira umugiraneza uherutse kujya kumurerera umwana we w’umuhererezi.

Yagize ati “Nta mwana ubu nonaho turi kuvugana uri aha kuko umusore wanjye w’imfura wiga mu wa mbere ku Muhima na murumuna we bagiye guhiga amafaranga, umutoya we hari uwamujyanye ku Gisozi kumurera kuko atonka kubera uburwayi.”

Mukankusi ufite umuhate wo gukora, avuga ko abonye abagiraneza bakamutera inkunga yacuruza n’ibigori ariko akava mu buzima bubi kuko yabona nibura amafaranga yo kwishyura inzu.

Ibitekerezo

  • uwo mubyeyi afite phone??

    Pole sana.Uyu ni "street mother".Atwibukije wa mugore wo muli Colombia (32 years) uherutse kwiyahura ateruye agahungu ke k’imyaka 10 bombi barapfa.Basimbutse ikiraro (bridge) gifite 100m bitura hasi.Ariko tujye twibuka ko Ubukene,hamwe n’ibindi bibazo byose dufite bizavaho mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Ndetse indwara n’urupfu bizavaho burundu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Aho gushidikanya cyangwa kubipinga,Yesu yadusabye "gushaka ubwami bw’imana",ntitube gusa mu kwishakira ibyisi,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo iri hafi.

    Arko tuzaba mubujiji nkubu kuzageza giheki kuki tutaringanuza urubyaro tugakomeza kuba umuzigo kuri Leta ibaze ubuzima bwababana birababaje ababyeyi tugomba kubyara abo dushoboye naho ubundi niba ntagihindutse ntaho tuva ntanaho tuzaba.

    Nange ndumva namufasha kumurerera umwana mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa