skol
fortebet

Mukaperezida washyingiranywe n’umugabo arusha imyaka 27 yarijijwe n’uko umwana we w’ikinege yashatse kwica ubukwe bwe

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

Mukaperezida w’imyaka 48 washyingiranywe n’umugabo we Kwizera Evariste Arusha imyaka 27,yarijijwe bikomeye n’uko umukobwa we w’ikinege witwa Uwamariya Francine, yashatse kwica ubukwe bwe ku munota wa nyuma.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogene,yabanje kubaza abantu ko nta muntu ufite ikibazo cyabuzagusezeranya Kwizera na Mukaperezida maze Uwamariya amanika ukuboko.

Uwamariya w’imyaka 31,washatse ubu ufite abana babiri, yabwiye umuyobozi w’umurenge wa Musha ndetse n’abari bitabiriye ubukwe bwa nyina ko adashaka ko nyina asezerana ivangamuto na Evariste cyane ko imitungo yose nyina afite ari se wayiruhiye.

Yagize ati "Impamvu iryo vangamutungo ritanyuze ni uko uwo mugabo atariwe bashakanye bwa mbere,ndahari niba data adahari, ari mu mitungo ya data,bibaye ko basezerana ntibasezerane ivangamutungo.

Mukaperezida yafashwe n’ikiniga,yemera ko uyu mukobwa ari uwe ariko atazi impamvu nyamukuru yatumye agera ubukwe bwe intorezo ku munota wa nyuma.
Yavuze ko yarihiye umukobwa we amashuri akamuha n’inzu, akamushakira akazi ndetse akamuha inka n’ibibanza bibiri.

Yagize ati "Siniyumvisha impamvu umwana wanjye watambamira ko nshakana n’uwo nakunze kuko n’abaturanyi barabizi, umutungo mfite ni uwo nishakiye ntabwo nigeze nsezerana na Se w’uyu mwana.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha, yifashishije igitabo cy’amategeko,yatesheje agaciro ikirego cya Uwamariya amubwira ko ocyatuma badashyingiranya nyina na kwizera ari ibintu bibiri bikomeye birimo kubura kwa kimwe mu bisabwa byerekeye ugushyingirwa, n’imiziro yerekeye ugushyingirwa.

Uwamariya yabuze ibimenyetso byerekana ko imitungo yose Mukaperezida afite ari iya Se,ubukwe burataha maze abageni bahita basohokera ku kiyaga cya Muhazi.



Mukaperezida na Kwizera basezeranye mu bukwe bwabanje kugerwa intorezo n’umukobwa we

Ibitekerezo

  • umuryango niwo shingiro ry,amajyambere,Imana ibashyigikire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa