skol
fortebet

Mureke dukore imibonano mpuzabitsina tumaze gutsinda amatora-Raila Odinga

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Raila Odinga uhatanira kuyobora igihugu cya Kenya yasabye abarwanashyaka kudakora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko Komisiyo y’amatora itangaza uwatsinze.
Ku wa kabiri tariki ya 08 Kanama 2017 muri Kenya hateganyijwe amatora y’umukuru w’Igihugu. Bamwe mu bari kwiyamamariza kwicara ku intebe y’umukuru w’Igihugu bakomeje ibikorwa byo kwiyegereza abaturage ngo bazabatore.
The Star yandikirwa muri Kenya ivuga ko ubwo Raila yiyamamazaga mu burengerazuba bwa Kenya, yasabye abamushyigikiye kwirinda (...)

Sponsored Ad

Raila Odinga uhatanira kuyobora igihugu cya Kenya yasabye abarwanashyaka kudakora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko Komisiyo y’amatora itangaza uwatsinze.

Ku wa kabiri tariki ya 08 Kanama 2017 muri Kenya hateganyijwe amatora y’umukuru w’Igihugu. Bamwe mu bari kwiyamamariza kwicara ku intebe y’umukuru w’Igihugu bakomeje ibikorwa byo kwiyegereza abaturage ngo bazabatore.

The Star yandikirwa muri Kenya ivuga ko ubwo Raila yiyamamazaga mu burengerazuba bwa Kenya, yasabye abamushyigikiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’amatora ngo kuko byabarangaza mu rugamba barimo.

Yagize ati "Tariki 8 ni umunsi w’amateka, nta jwi na rimwe rigomba kubura.Abagabo bagomba kurara hanze, umunsi nugera, nta mugabo wemerewe kuryamana n’umugore."

Yungamo abwira abagore ati "Umugabo naramuka akwegereye, umwihorere ntumurebe mubwire ko hari urugamba turi kurwana...mureke dukore imibonano mpuzabitsina tumaze gutsinda amatora."

Abakandida umunani nibo bari guhatanira kuyobora Kenya barimo Uhuru Kenyatta wari usanzwe ayiyobora na Raila Odinga ukomeye cyane mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa