skol
fortebet

Muri 2019 u Rwanda ruzatangira gukoresha ikibuga cy’indege cya Bugesera

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda, James Musoni, aravuga ko bitarenze mu mwaka wa 2019, ikibuga cy’indege mpuzamahanga kizubakwa i Bugesera kizaba cyararagiye kubakwa kigatangira gukoreshwa bigafasha kugabanya ubucucike bw’indege n’abagenzi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.
Ibi Minisitiri Musoni yabitangaje kuri uyu wa kane, tariki ya mbere Ukuboza 2016, mu muhango wo kwakira indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 yaguzwe na sosiyete nyarwanda itwara abagenzi mu kirere ya (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda, James Musoni, aravuga ko bitarenze mu mwaka wa 2019, ikibuga cy’indege mpuzamahanga kizubakwa i Bugesera kizaba cyararagiye kubakwa kigatangira gukoreshwa bigafasha kugabanya ubucucike bw’indege n’abagenzi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.

Ibi Minisitiri Musoni yabitangaje kuri uyu wa kane, tariki ya mbere Ukuboza 2016, mu muhango wo kwakira indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 yaguzwe na sosiyete nyarwanda itwara abagenzi mu kirere ya RwandAir.

Iyi ndege kabuhariwe yakiriwe mu Rwanda yiswe “Umurage” ije isanga indi yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yabatijwe Kalisimbi n’indi ya Airbus 330-200 yiswe Ubumwe zose zaguzwe na RwandAir mu gihe kitageze ku mezi atatu ashize.

Uku kwaguka kw’ibikorwa bya RwandAir birayiha ubushobozi bwo kuba sosiyete ihatana ku isoko mpuzamahanga ariko kandi birashyira igitutu kuri Guverinoma cyo kubaka ibindi bibuga by’indege kuko bigaragara ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe kitagifite ubushobozi buhagije bwo kwakira indege za RwandAir zimaze kuba nyinshi n’izindi ziza mu Rwanda nkuko na Minisitiri Musoni yabigarutseho.

Minisitiri James Musoni yagize ati: “Iyo urebye aho indege zihagarara, ukareba na hano aho abagenzi banyura, ntabwo bijyanye n’uyu muvuduko w’izi ndege RwandAir ibona ndetse n’izindi ndege ziguma ziza mu Rwanda, ni yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kubaka ikindi kibuga cy’indege gishya”

Yagarutse ku gihe ikibuga cy’indege cya Kanombe kizarangirira agira ati: “Ubu nababwira ko abagomba kucyubaka bamaze kugera i Bugesera, barimo barajyana ibikoresho, barimo baritunganya, turatekereza ko mu ntagiriro z’ukwezi kwa mbere tuzaba tubona imirimo yaratangiye gukorwa kandi gahunda uko iteye ni uko twazarangiza imirimo mu mwaka wa 2018 ku buryo mu mwaka wa 2019 tuzatangira gukoresha ikibuga cy’indege gishya.”

Kuri ubu abaturage bari batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera bamaze kwimurwa ndetse imirimo y’ibanze yo kucyubaka yaratangiye.


Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera yaratangiye

Iki kibuga cyubakwa na kompanyi ikomoka mu gihugu cya Portugal yitwa Mota-Engil Africa (Mota-Engil Engenharia e Construcao Airport (BIA) ndetse yanatangiye kugeza bimwe mu bikoresho izifashisha.

Ikibuga cy’indegempuzamahanga cya Bugesera kizubakwa ku butaka bungana na 25,6Km2, kikazatwara asaga miliyoni 800 z’Amadorali y’Amerika, arenga miliyari 640 z’amafaranga y’u Rwanda.

Src: Makuruki.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa