skol
fortebet

Musanze: Hatoraguwe umurambo w’ umugabo ufite igikomere ku mutwe

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu iravuga ko iri mu iperereza ku rupfu rw’uwitwa Nteziryayo Emmanuel wabonywe n’abaturage yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017 afite ibikomere mu mutwe.
Ibyo, byabereye mu Mudugu wa Bazizane, Akagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage babonye umurambo wa nyakwigedera, avuga ko yabanje gusangira inzoga n’abandi basore bamaze kuzihaga batangira gushyamirana kugeza ubwo (...)

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu iravuga ko iri mu iperereza ku rupfu rw’uwitwa Nteziryayo Emmanuel wabonywe n’abaturage yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017 afite ibikomere mu mutwe.

Ibyo, byabereye mu Mudugu wa Bazizane, Akagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage babonye umurambo wa nyakwigedera, avuga ko yabanje gusangira inzoga n’abandi basore bamaze kuzihaga batangira gushyamirana kugeza ubwo bafatanye mu mashati.

Umwe muri abo baturage agira ati “Manweli na ba[abavuga amazina] babanje gusangira inzoga, nubundi bari basanzwe basangira, gusa nimugoroba ho sinzi uko byagenze maze bamaze gusinda tubona bari kurwana, barwanye umwanya muto ubundi abantu baraza barabakiza, dutunguwe no gusanga Manweli bamwishe, twese twumiwe kuko nta kibi tumushinja.”

IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyo Ntara, yabwiye Izuba rirashe ko yakwigendera yishwe ndetse ko polisi yatangiye iperereza.

Yagize ati “Uwo muntu rero umurambo we wagaragaye mu gitondo cy’uyu munsi [ku Cyumweru], ariko biracyagoye kwemeza ko yishwe; umurambo twawujyanye kwa muganga ngo hakorwe isuzuma, n’abakekwa ntabwo bari baboneka baracyashakishwa, iperereza riracyakorwa. Hari n’amakuru ko hari abantu babanje gusangira, banabanje no gutongana ubwo nibo tugishakisha.”

Yakomeje agira ati “Yari [nyakwigendera] afite ibikomere; cyari igikomere mu mutwe, ariko nta we uzi icyakoreshejwe ubwo byose turaza kubibona, muganga araza kubigaragaza.”

IP Gasasira avuga kandi ko iperereza ry’ibanze rimaze gukorwa ryagaragaje ko nyakwigendera n’abo basangiraga inzoga bashobora kuba banywaga inzoga zitemewe n’amategeko; ibintu ngo bishobora kuba ari ibyo byakuruye intonganya zavutse, ati “Aho banywereye ni ahantu bigaragara ko bihishe tunakeka ko bagomba kuba hari inzoga zitemewe banywaga, rero iperereza rirakomeje.”

Polisi irahamagarira abaturage kwirinda ubusinzi bamaganira kure inzoga zimewe n’amategeko y’u Rwanda ari nako batangira ku gihe amakuru y’ikintu cyose babona cyabahungabanyiriza umutekano aho batuye mu nsisiro zinyuranye hirya no hino mu gihugu.

Hari hashize ibyumweru bitatu mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga humvikanye urupfu nk’uru turi kuvuga muri iyi nkuru, icyo gihe umwe mu baturage bari bashyamiranye bari mu kabari nyuma yo gusinda urwagwa, yabonywe mu nsi y’ikiraro yitabye Imana mu gitondo cyakurikiyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa