skol
fortebet

Narendra Modi, undi Minisitiri w’ Intebe uhoberanye na Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga 2018 yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda amuhoberana ubwuzu.

Sponsored Ad

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame agaragaye ahoberana na Minisitiri w’ intebe w’ ikindi gihugu muri uyu mwaka wa 2018. Muri Gicurasi Perezida Kagame yasuye Ethiopia ahobera Minisitiri w’ Intebe Dr Abiy Ahmed wa Ethiopia.


Minisitiri w’ Intebe Dr Abiy Ahmed wa Ethiopia ahoberana na Perezida Kagame

Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yakiriwe nyuma yo guherekeza Xi Jinping, Perezida w’u Bushinwa wa mbere wari ugeze i Kigali, wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri.

Modi ubaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde ugendereye u Rwanda, uruzinduko rwe rugamije gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye mu Buhinde muri Werurwe, anitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku kubyaza umusaruro ingufu z’izuba izwi nka ’ International Solar Alliance’.

Akigera i Kigali Modi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida Kagame wamushimiye kuba yemeye ubutumire bwe agasura u Rwanda.



Kagame ahobera Modi i Kigali

Ku munsi wa kabiri, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahe icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urete gusura urwibutso, Narendra Modi azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, anitabire inama y’Ihuriro ry’abashoramari b’u Buhinde n’ab’u Rwanda.

Mu Karere ka Bugesera ni naho Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde azatanga inka 200 mu gushyigikira gahunda ya Girinka.

Modi yatangaje ko mu gihe cya vuba u Buhinde buzafungura Ambasade yabwo mu Rwanda. Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, harimo ko yemeje ko uwitwa Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu 1999, aho rwashyize i New Delhi Ibiro by’uhagarariye u Rwanda, ruhohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Ibihugu by’u Rwanda n’u Buhinde bisa n’ibyavuguruye umubano wabyo ku buryo kuri ubu ikompanyi ya Rwandair isigaye ikora ingendo zigera mu Mujyi wa Mumbai kuva tariki ya 4 Mata 2017.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde mu bya dipolomasi watangiye mu 1999. Muri iki gihe Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.

Mu 2011 u Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 80 z’amadolari zo kubaka urugomero rwa Nyabarongo I, rutanga megawatt 27 z’amashanyarazi; mu 2013 bwatanze inguzanyo ya miliyoni 120.05 z’amadolari mu mushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe; mu 2016 buguriza u Rwanda miliyoni 81 z’amadolari zo kubaka amashuri y’imyuga n’ibigo bihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo.

Muri Gicurasi uyu mwaka ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru

Muri uyu mwaka abashoramari baturuka mu Buhinde baza mu Rwanda bariyongereye bava kuri 66 bagera kuri 91. Aba bashoramari bakaba bibanda cyane mu Ikoranabuhanga n’itumanaho ICT, mu buhinzi , mu mahoteri, ndetse no mu burezi aho bazanye kaminuza ya Mahatma Gandhi.

Abanyarwanda nabo ntibatanzwe mu gushora imari mu buhinde, aho bo bashora mu kohereza ibyuma bya Aluminium, hakaba abohereza ibinyampeke, ndetse n’ibikomoka ku mata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa