skol
fortebet

Ngoma :Abantu 25 bafashwe bari kureba imikino ya UEFA Champions League mu gihe cyo kwibuka

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2019

Sponsored Ad

Abantu 25 biganjemo urubyiruko baraye bafatiwe mu rugo rwa William Mutabazi bari kureba imikino ibanza ya ¼ cya UEFA Champions League, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Hagati ya saa yine n’igice na saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 09 Mata 2019,ubuyobozi bw’umurenge wa Rukira n’abashinzwe ’umutekano mu kagari ka Kibatsi, umudugudu wa Gituku, baraye bafashe abantu 25 bari mu cyumba bareba imikino ya Champions League igeze muri kimwe cya kane cyayo.

Ubuyobozi bwashinje aba bantu biganjemo urubyiruko ko bishe amabwiriza agenga imyitwarire y’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rukira Francis Bushayija yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko bariya bantu barimo bareba umupira kandi basakuza bayahawe n’ababonye binjira ariko ntibasohoke.

Yagize ati: “ Abaturage babonaga abantu binjira ahantu mu kumba ariko ntibasohokemo kandi ari benshi baza kubitubwira dufatanyije na Police, DASSO n’ingabo turaza turabafata kuko bishe amabwiriza yo kwibuka.”

Aba bantu 25 bafashwe bari kureba umupira,bajyanwe gucumbikirwa kuri station ya polisi mu murenge wa Rukira, mu Karere ka Ngoma.

William Mutabazi werekanaga uyu mupira,asanzwe yerekana imikino muri salle ariko ngo nimugoroba yawerekaniraga mu gikari abonye ubuyobozi buje yahise yiruka baramubura.

Muri aba bantu barebaga umupira mu gihe cyo kwibuka,umukuru muri bo yitwa Bosenibo Jean afite imyaka 42 mu gihe umuto muri bo ari uwitwa Hitimana Elie na Muzatsinda Patrick bafite imyaka 18 y’amavuko.

Polisi yafashe ibikoresho byakoreshwaga n’aba bantu mu kureba uyu mukino birimo Radio,Projecteur,recteur,n’ibindi byamaze gufatwa n’inzego z’umutekano.

Ibitekerezo

  • ikunda ry’umupira ryanyu rizabakoraho ndabarahiye.

    Please jye ndumva mwabarekura, kuko kwibuka biva kumutima-nama si agahato, kuko nabo urupfu rwabo rurabategereje, so abajyanwe na genecide basibye izabo mva naho izabo bakunzi b’umupira ziracyarangaye kandi burya gutabarana n’ukuguza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa