skol
fortebet

Ngoma: Umupolisi yavuye mu kabari ari muzima mu gitondo basanga yapfuye

Yanditswe: Thursday 22, Mar 2018

Sponsored Ad

Umupolisi Ndizeye Christophe wakoreraga kuri sitasiyo ya Mutenderi mu karere ka Ngoma mu ntara y’ Iburasirazuba yitabye Imana bitunguranye nyuma yo kuva mu kabari aho yari yasohokeye.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Werurwe 2018 nibwo abapolisi nyakwigendera yakoranaga nabo kuri sitasiyo ya Mutenderi yabonye ko mugenzi wabo yashizemo umwuka nk’ uko UMURYANGO wabitangarijwe n’ Umuvugizi wa polisi mu ntara y’ Iburasirazuba.
Yagize ati “Twamenye ko yapfuye mu gitondo gusa yari yarwamanye na (...)

Sponsored Ad

Umupolisi Ndizeye Christophe wakoreraga kuri sitasiyo ya Mutenderi mu karere ka Ngoma mu ntara y’ Iburasirazuba yitabye Imana bitunguranye nyuma yo kuva mu kabari aho yari yasohokeye.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Werurwe 2018 nibwo abapolisi nyakwigendera yakoranaga nabo kuri sitasiyo ya Mutenderi yabonye ko mugenzi wabo yashizemo umwuka nk’ uko UMURYANGO wabitangarijwe n’ Umuvugizi wa polisi mu ntara y’ Iburasirazuba.

Yagize ati “Twamenye ko yapfuye mu gitondo gusa yari yarwamanye na bagenzi nta kibazo afite. Umurambo wajyanywe mu bitaro I Kigali (Kacyiru).”

Umuvugizi wa polisi yavuze ko nyakwigendera wari ufite ipeti rito muri polisi(PC) yari yasohokanye na bagenzi mu kabari ko muri uyu murenge wa Mutenderi.

Yakomeje avuga ko amakuru avuga ko uyu mupolisi wapfuye yaba yazize uburozi atayemeza cyangwa ngo ayahakane kuko bagitegereje ikizava mu isuzuma ryo kwa muganga.

Amakuru UMURYANGO wamenye ni uko umuganga wo kigo nderabuzima cya Mutenderi ndetse na nyir’ akabari nyakwigendera yanywereyemo bamaze gutabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa