Ngoma: Umuyobozi w’Umudugudu yaburiwe irengero nyuma yo kumena umuturage ijisho

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 July 2019 Yasuwe: 1878

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyagatovu mu Kagari ka Gatonde,Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma witwa Ndayambaje Ferdinand yaburiwe irengero nyuma yaho ameneye ijisho umuturage witwa Sahunkuye Celestin uzwi nka Cyaka barimo barwana.

Uyu muyobozi w’umudugudu yaburiwe irengero n’inzego z’umutekano kuva kuwa 23 Nyakanga 2019 ubwo yari amaze gushyamirana n’uyu muturage ayobora akamumena ijisho .

Amakuru agera ku umuryango ni uko uyu muyobozi w’umudugudu yashyamiranye n’uyu muturage bapfa radio nkuko abaturage babitangarije abanyamakuru.

Umwe yagize ati “Bapfuye Radiyo uyu Cyaka yagurishaga.Umuyobozi w’Umudugudu yashakaga kuyimwaka ngo ariwe uyigurisha amafaranga avuyemo azayakoreshe mu kubaka ubwiherero bw’abana batawe na n’umugore wa Cyaka.Byarangiye bafatanye bararwana umukuru w’Umudugudu amukubita inkoni mu maso amukomeretsa ijisho rirangirika.”

Abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Nyagatovu, batangaje ko kugeza ubu ntawe urabona uyu mukuru w’Umudugudu ariko ko bakeka ko yahishwe nabo mu muryango we.

Ijisho rya Sahinkuye Celestin Cyaka ngo ryamaze gukurwamo kuko ryari ryangiritse kuburyo ritakira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Kanzayire Console yemeje ko uyu mukuru w’Umudugudu wa Nyagatovu yaburiwe irengero ndetse ngo bahise bamusimbuza by’agateganyo.

Yagize ati“Nibyo ntabwo tumuheruka kuva yashyamirana nuwo muturage akamukomeretsa ijisho, twahise tumusimbuza by’agateganyo ubu dutegereje ko aboneka agashyikirizwa inzego z’ubutabera.”

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Huye:Ivatiri yarenze umuhanda igeze ku mukobwa mwiza abantu 4 bane...

Ivatiri yerekeza I Huye yakoreye impanuka mu murenge wa Mbazi ahazwi nko...
24 August 2019 Yasuwe: 5602 0

Nyamasheke: Ikamyo yo mu Burundi yakoze impanuka ica ukuguru umuntu wari...

Kuri uyu wa Gatanu, taliki 23 Kanama, 2019 saa kumi z’umugoroba, ikamyo...
24 August 2019 Yasuwe: 1973 0

Kamonyi : Ikamyo itwara umucanga yagonzwe na Hiace abantu 18...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Kanama 2019,imodoka yo mu...
24 August 2019 Yasuwe: 2795 0

GISENYI:Abaturage babangamiye icyemezo cy’umuhesha w’inkiko cyo gusenyera...

Abaturage bo mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi babangamiye icyemezo...
23 August 2019 Yasuwe: 2919 0

RUSIZI:Kamuzizi yafashe icyemezo cyo gutwika diplome ye abitewe n’itorero...

Umugabo witwa Kamuzinzi Daniel wo murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,...
23 August 2019 Yasuwe: 4082 0

Urukiko rwanze kurekura ba banya Kenya bakurikiranyweho kubeshya urubyiruko...

Urukiko rw’ibanze rwa Kagamara ruherereye mu karere ka Kicukiro rwategetse...
23 August 2019 Yasuwe: 586 0