skol
fortebet

Ni inde wabwiye Obama na Trump ko ngomba kubaho nkabo?-Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu akaza no kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda, yatangaje ko atifuza kubaho cyangwa se kwemeza Brack Obama wayoboye Amerika, Donald Trump wamusimbuye n’abandi bo mu burengerazuba w’Iburayi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Daily Telegraph cyo mu gihugu cy’u Bwongereza, Perezida Paul Kagame, yabajijwe n’umunyamakuru icyo avuga kubivugwa ko yashatse kugundira ubutegetsi n’icyo azakora mu kwemeza umuryango mpuzamahanga ko ari (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu akaza no kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda, yatangaje ko atifuza kubaho cyangwa se kwemeza Brack Obama wayoboye Amerika, Donald Trump wamusimbuye n’abandi bo mu burengerazuba w’Iburayi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Daily Telegraph cyo mu gihugu cy’u Bwongereza, Perezida Paul Kagame, yabajijwe n’umunyamakuru icyo avuga kubivugwa ko yashatse kugundira ubutegetsi n’icyo azakora mu kwemeza umuryango mpuzamahanga ko ari gufungura ikibuga cya demokarasi mu gihugu.

Aha niho Perezida Kagame yagaragaje isura yabashaka gushyira igitutu ku gihugu aho bavuga bati: "Mureke twotse igitutu uyu mugabo kugeza igihe bizamuremerera bikamurenga...". Aha ninaho Perezida Kagame yahereye avuga ko adakeneye kwemeza Obama, Trump cyangwa abandi bose b’i Burayi."

Yungamo ati: "Sinkeneye kwemeza Obama cyangwa Trump, cyangwa undi uwo ari we wese wo mu Burayi. Simbikeneye ibyo, kuko byaba bimariye iki? Ntacyo bimariye, kubemeza ko ngiye kubasha kubaho ubuzima nk’ubwabo? Oya, ahubwo mbere ya byose, ninde wababwiye ko mfite inzozi zo kubaho ubuzima nk’ubwabo? Sinshaka kubaho nk’Abongereza, Abanyamerika cyangwa Abafaransa, ibyo ni ibyabo... Ndashaka kubaho nk’Umunyarwanda, nk’Umunyafurika, sinshaka guhinduka ikindi icyo ari cyo cyose"

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibyo bavuze ku Rwanda mu myaka 20 ishize ari nabyo bakivuga kugeza ubu.

Ibitekerezo

  • Ni byiza ko buri wese uzi ubwenge amenya ko iyo amazi yarenze inkombe asambira ibiri munzira.Abavuzeko ibyabaye batabishyigikiye ni uburenganzira bwabo kandi kubatuka siwo muti kuko ikibazo kirahari itekinika ryakozwe ngo abanyarwanda basabye ko ayobora ntawe utariirbonye nanjye nasinye kugahato ka mpemuke ndamuke.Abanyarwanda tuzabaho kugitugu numunwa w’imbunda kugeza ryari? Mueke comment yanjye itambuke rwose.

    @Turatsinze. Ariko kuki wigiza nkana. Kagame iyo umureba ubona ari ikibazo ku Rwanda cg ni igisubizo?? Kagame yaciye gutora ikijuju n’icyatsi. Kagame wafunguye aba genocidaires. Kagame wazanye umutekano, agakura u Rwanda mu mirambo ubu akaba yarateye indabo. Ariko mwagiye mucisha make mukamenya gushima? Democratie abazungu badushakira nushaka kuyimenya uzajye kureba Libya.

    Ariko ashaka kubaho nka Cliton na Tony Blair..Looooool

    umuntu abaho ukwashaka mugihugucye nuburenganzira bwe ingendo yundi iravuna Paul numuntu wumugabo

    ariko ibyo bavuga barabizi cyangwa ese badufitiye impuhwe zihe kuburyo bashaka kuduhitiramo ubuzima twabamo kandi natwe tuzi guhitamo babanze bahangane nibibazo ubwobo bafite. kandi ubwabo bumvikane, baze tunabigishe kuko nibyishi tubarusha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa