skol
fortebet

Nkurunziza wahoze mu mutwe w’abarinda Perezida Kagame yarasiwe muri Afrika y’Epfo arapfa

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

Uwahoze mu mutwe w’abarinda perezida Kagame,Nkurunziza Camir n’abandi bantu babiri barimo undi munyarwanda umwe bari kumwe barashwe na Polisi y’Afurika y’Epfo irwanya amabandi akomeye nyuma yo kubahagarika bakanga guhagarara.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyatangaje ko itangazo ryasohowe n’ubuyobozi, n’uko ahagana saa kumi n’imwe zo ku munsi w’ejo taliki ya 30 Gicurasi 2019 uyu Camir Nkurunziza n’abantu babiri bahagaritswe n’uyu mutwe wa polisi ukomeye baranga,baza kugera aho bagonga izindi modoka bambuka "feux rouge"zitarabaha uburenganzira bwo gutambuka.

Nyuma yo guhagarara bamaze kugonga izindi modoka, Police yabasabye kuva mu modoka, uwari uyitwaye asohokana icyuma ngo agitere umupolisi aramurasa agwa aho. Abandi nabo babiri basigaye mu modoka barashwe na Polisi.

Abari mu modoka Polisi yarashe harimo undi munyarwanda ndetse n’undi muturage bikekwa ko bari bashimuse aho bibye imodoka barimo yo mu bwoko bwa Etios.Ibi byabereye mu gace ka Goodwood muri Cape Town.

Chimpreports ivuga ko Camir yari yaramaze kwinjira mu mutwe w’ingabo za Sankara, FLN. Yari mu bantu bafatanya bya hafi n’abandi barwanya Perezida Kagame baba muri Afrika y’Epfo.

Ibitekerezo

  • Ngo uwiyishe ntaririrwa niko numva bavuga.

    Ariko kuki ibi bihugu bidakura isomo kuri DRC yacumbikiye interahamwe zikaba zaramaze abaturage bayo n’imitungo yabo? South africa icumbikira ibisambo byo muri RNC iyobewe ko bahagera bahunze ubutabera kubera ubujura n’inda nini baba bafitr itihanganirwa na leta t’urwanda? Ok ubwo baraza kuvuga ko ari Kagame wabarashe ko batari abajuru police ibabeshyera.

    Gushaka gufata igihugu ku ngufu si byiza.Bihira bake.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa