skol
fortebet

Ntabwo tubaza Umunyarwanda idini kugira ngo tumugeze ku iterambere-P.Kagame

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu ijambo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yagejeje ku baturage benshi bakoraniye mu Karere ka Bugesera aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza avuye I Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge yavuze ko n’andi mashyaka azigira umwanya wo gusobanura ibikorwa byo kwiyamamaza.
Yagize ati “Nagira ngo mvuge ko n’abandi bayobozi b’amashyaka ya politiki bazabona umwanya wo kuvuga ibi bikorwa turimo n’ukuntu tubibayemo. Abayobozi b’amashyaka umunani dufatanyije bose bazabona umwanya bagire icyo (...)

Sponsored Ad

Mu ijambo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yagejeje ku baturage benshi bakoraniye mu Karere ka Bugesera aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza avuye I Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge yavuze ko n’andi mashyaka azigira umwanya wo gusobanura ibikorwa byo kwiyamamaza.

Yagize ati “Nagira ngo mvuge ko n’abandi bayobozi b’amashyaka ya politiki bazabona umwanya wo kuvuga ibi bikorwa turimo n’ukuntu tubibayemo. Abayobozi b’amashyaka umunani dufatanyije bose bazabona umwanya bagire icyo bababwira mu minsi itandukanye.”

Paul Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda yanavuze ko nta munyarwanda ubazwa idini kugira ngo agezweho ibikorwa by’iterambere.

Ati “Ubudasa bw’u Rwanda ni ibintu byinshi harimo n’aho duhera muri iyi myaka u Rwanda rwacu rwagiye rumenyekana ku mpamvu zitari nziza. Ibyo nabyo byatumye tudasa n’abandi ku mpamvu mbi. Ubu hari ubudasa bw’u Rwanda butandukanye n’ibyo ngibyo budutandukanya n’igihe kibi cyo muri ayo mateka, hari ubudasa bw’inzira turima tuva muri ayo mateka twandika amateka y’ibyo abantu bakwiiriye.
N’iyi nzira turima ya demokarasi no kubaka igihugu uko bikorwa ubwabyo ni ubudasa, niyo mpamvu abantu bamwe batabyumva cyangwa se ntibashaka no kubyumva ariko birabareba kuko ntabwo bashaka kumva ubudasa bwacu ariko n’ubundi ntacyo bitwaye kuko ntabwo ari ubwabo.

"Batabishatse kubyumva, ntibatabyumva kubera ko tudashaka kurekura ubudasa bwacu bwo kwiyubaka no kubaka igihugu bashenye, birabareba, ibyo bikwiye guhora bituviramo imbaraga zo kwiyubaka".

"Ntabwo bashobora kumva ukuntu igihugu cyasubirana ukuntu abanyarwanda bakubaka ubumwe nk’ubu ntibabyumvva kuko uko bashatse kubaka igihugu ni ukubuza abanyarwanda bamwe uburenganzira bwabo
turashaka kubaka u Rwanda rudaheza, ntabwo tubaza Umunyarwanda idini ye ngo tubone kumugezaho amajyambere, ntabwo tumubaza akarere cyangwa agace k’igihugu akomokamo, ibyo ni ibyari ya mateka mabi twahinduye no kutihanganira ko byagaruka".

Ubu budasa bushingiye ku bintu byinshi ariko ‘baducukuriye icyobo baradutaba bibagirwa ko turi imbuto zizashibuka’ Abanyabugesera mwarameze, mwarashibutse, mwarameze. Ntabwo ari ukumera gusa, iyo umeze neza ugenda ukura neza.
Aha Bugesera habaye amarorerwa mu myaka myinshi ariko ni n’urugero rw’ahandi henshi muri iki gihugu cyacu. Ni urugero rw’abanyarwanda bihitiramo ikibababereye bidasa n’uko abandi babizi kuko ibyo bifuza bishingiye ku byabo.

Paul Kagame asoje ijambo rye yagezaga ku baturage b’Akarere ka Bugesera agira ati “Uyu munsi buri Munyarwanda afite amahirwe yo kubaho kandi akabaho neza dufatanye dukoreshe amahirwe dufite [...] ibimaze kugerwaho ni urugero rw’ibishoboka. Ndabashimiye cyane inama ni ya yindi hanyuma ibizakurikira ni ukuzuza amasezerano dufitanye yo gukorera hamwe tugateza igihugu cyacu imbere tukihuta tukagera kuri byinshi”

Ibitekerezo

  • turagushigikiye 100 kwi 100.wivunika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa