skol
fortebet

Nyabihu: Mu rugo rw’ umuturage habonetse imibiri y’ abishwe muri Jenoside nyir’ urugo avuga ko ari amagufa y’ imbwa

Yanditswe: Saturday 05, May 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyabihu yavuze ko umuturage wo muri ako karere ka yabonye mu rugo rwe imibiri y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi akayishyira hejuru y’ igikoni ubuyobozi bwabimubazaho akavuga ko ari amagufwa y’ imbwa ze.

Sponsored Ad

Kayumba Jean Pierre umukozi wa Ibuka Nyabihu avuga ko hari abantu bagira ubutwari bakagaragaza ahari imibiri y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ngo ishyingurwe mu cyubahiro hakaba n’ abandi banga gutanga ayo makuru.

Ati “Duheruka ku bona umubiri mu kagari k’Akabatezi mu murenge wa Jenda, ni umubiri w’umubyeyi yishwe ahetse umwana, umuhinzi niwe wabitubwiye dushatse amakuru dusanga ko uwo mubyeyi bamwicanye n’umwana dushaka imibiri yabo iraboneka.”

Akomeza agira ati “Mu kagari ka Bukinanyana twahawe amakuru ko hari abana batatu bishwe bakajugunywa mu musarane, tugiye kureba banyiri urugo batwereka ubwiherero bwo muri 2012, abaturage bemeza ko isenywa, twaje gusanga ubwiherero bwatawemo abantu barabwubakiyeho igikoni, tugisenye dasangamo ibice by’imibiri imwe ibindi birabura. Tubajije banjiri urugo batubwira ko ibice twabonye ari amagufa y’imbwa zabo.”

Kigali Today yatangaje koi bi Kayumba yabitangaje ku wa Gatatu tariki 2 Gicurasi 2018, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Jenda, uvugwamo ubwicanyi ndega kamere.

Kayumba avuga ko iri ari ipfobya riri ku rwego rwo hejuru, mu gihe umuntu adashobora gutanga amakuru, n’igihe abonetse agatesha agaciro ibyakozwe avuga ko amagufa y’abantu ari amagufa y’imbwa.

Ati “Ancilla Nyirandemeye abaturanyi bavuga ko atigeze yorora imbwa, ikindi amagufa y’umuntu n’imbwa biratandukanye cyane, ni ikibazo cy’ipfobya dufite mu karere ka Nyabihu, abantu banga gutanga amakuru ngo dushyingure abacu.”

Niyoyita ukuriye Ibuka mu murenge wa Jenda asaba abafite amakuru y’ ahantu hari abishwe muri Jenoside badashyinguye kuyatanga.

Ati "Hari imibiri myinshi yandagaye ku musozi, mudufashe tubabone, abapfuye ntibiyishe, kandi ntibihambye, byakozwe n’ abariho bikiza umunuko. Mubatwereke tubashyingure mureke kubita amagufa y imbwa."

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Théoneste ashishikariza abaturage gutanga amakuru kuhatawe abantu akanenga abantu bakuru babizi bagaceceka mu gihe abana aribo batanga amakuru.

Ati "Gutanga amakuru ugaragaza ahatawe abantu ntibihanirwa, mudufashe mutange amakuru, biratangaje kuba abana bato aribo batanga amakuru mu gihe abakuru babibonye batayatanga kandi babizi."
Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu, bavuga ko Jenoside yari ifite ubukana, bitewe no kuba haravukaga abayobozi bakuru, ariko yongerwa umurenge na Konseye waho witwa Nyirakamodoka.

Mu makomini ya Giciye, Karago, Nkuri na Mutura, ibikorwa byo kwica abatutsi byatangiye 1990, ibi byatumye hari imiryango myinshi yazimye bitewe n’igihe kirekire ubwicanyi bwagiye bumara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa