Nyagatare: P.Kagame yijeje abaturage amazi agera kuri buri wese n’ayo kuhira imyaka
Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017
Ku munsi wa cyenda w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame , umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Gatonde ari naho yabanje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakangaa 2017 yakiriwe n’ibihumbi by’abanyamurango; Paul Kagame yijeje abaturage ba Nyagatare amazi agera kuri buri wese hakaboneka ayo gukoresha mu ngo ndetse n’ayo kuhira imyaka. (...)
Ku munsi wa cyenda w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame , umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Gatonde ari naho yabanje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakangaa 2017 yakiriwe n’ibihumbi by’abanyamurango; Paul Kagame yijeje abaturage ba Nyagatare amazi agera kuri buri wese hakaboneka ayo gukoresha mu ngo ndetse n’ayo kuhira imyaka.
Yungamo ati “Turifuza gukomeza ibyiza mumaze kugeraho, tumaze kubakira hamwe kandi byakomeje kuba mu ntego yacu, mu ntego za FPR Inkotanyi n’iz’igihugu muri rusange.”
Yongeye kwibutsa abatuye Nyagatare ko inzira u Rwanda rumaze kugenda ari nini ngo n’isigaye nayo ni ndene. Ati “Bantu ba Nyagatare, inzira tugenze ni ndende, iyo dusigaje iracyari ndende ariko nziko mwiteguye kugenda urwo rugendo rundi dusigaje kugira ngo tugere kuri byinshi twifuza. Ndabashimira mwaje muri benshi, mwaje mukeye, ibyo rero nibyo twifuza. Dukomeze dukore, dukorane imbaraga, dukore ibyiza, twubake ubumwe bw’igihugu cyacu, twubake umutekano n’amajyambere.”
Ibitekerezo
kagameyavuzenezatuzamutora
nta murenge wa Gatonde uba muri Nyagatare habayo Gatunda