skol
fortebet

Nyagatare:Umugore yatwikishijwe lisansi ashinjwa gutandukanye abakundanye

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Mutuyimana Odile utuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari ka Byimana yatwikishijwe lisansi,arashya umubiri wose ashinjwa kugira uruhare mu gutandukanya umusore n’inkumi bakundanaga.

Sponsored Ad

Uyu mugore yatwitswe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04/03/2019 ubwo uwitwa Mugisha Bahati yasangaga Mutuyimana Odile mu gikoni iwe akamumenaho lisansi umubiri wose bihura n’umuriro ahita ashya agakongoka.

Bivugwa ko Bahati yatwitse Mutuyimana amuhoye ko yajyaye umukobwa wakundanaga na Mugisha witwa Betty mu bukwe bwari bwabereye mu murenge wa Rukomo naho ho muri Nyagatare bakararayo, Mugisha agakekako bari bagiye kumushyingira undi mugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba KARANGWA Edouard yabwiye Ukwezi.rw dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo asobanura uko byagenze.

Yagize ati "Nibyo koko Mutuyimana Odile yatwitswe hakoreshejwe essence na Mugisha Bahati amukekaho kuba yarashyingiye umukobwa bakundanaga ku wundi mugabo".

Yakomeje avuga ko Mutuyimana ari kwitabwaho n’ abaganga naho Bahati akaba ari gushakishwa n’ inzego z’ umutekano.

Yagize ati “Uwatwitswe twamaze kumugeza kwa muganga bari kumuvura ngo barebeko bamugarurira ubuzima naho Mugisha Bahati ukekwaho kumutwika we yahise atoroka dufatanije n’inzego zishinzwe umutekano turacyari ku mushakisha".

Mutuyimana watwitswe ari kwitabwaho n’ abaganga bo ku Bitaro bya Nyagatare ngo barebe ko yakira, gusa abamubonye bavuga ko kumuvura bigoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa