skol
fortebet

Nyagatare:Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa imirambo 4 y’abana

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2019

Sponsored Ad

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu kagari ka Nyakigando, Umurenge wa Katabagemu mu karere ka Nyagatare yatawe muri yombi nyuma y’aho polisi isanze mu nzu ye imirambo y’abana 4 bari bamaze iminsi baraburiwe irengero.

Sponsored Ad

Kuwa Mbere tariki 18 Werurwe nibwo uyu musore yatawe muri yombi bitewe n’ umwana wa mukuru we wari ugiye kumufasha kwanura inkwi bamara kuzanura ntagaruke. Bikekwa ko uyu musore yahise amuniga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 19 Werurwe 2019, inzego zitandukanye z’ ubuyobozi n’ iz’ umutekano mu karere ka Nyagatare zazindukiye ku nzu y’uyu musore, zisangamo imirambo y’ abana bane.

Umwe mu bayobozi bo mu karere ka Nyagatare witwa Muyoboke Jean Aime, umuyobozi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ko hashize igihe kigera ku kwezi abana batangiye kuburirwa irengero. Yavuze ko abana 9 aribo bamaze kuburirwa irengero ndetse ko mu mbuga y’ uyu musore utabana n’ ababyeyi be hatabaruwe udukoresho dutangaje.

Muyoboke yagize ati “Hari ibintu mbonye biteye ubwoba ahari uyu muntu ashobora kuba akoreshwa n’ amadayimoni, hari icyobo tubonye gitabyemo umukoropesho, inanga y’ igare, igicuma, akayuya bahiza ubwatsi. Njye mpise mbona ko afite ibindi bintu akorana nabyo atari ubuzima busanzwe”.

Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’ Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB yatangaje ko uwatawe muri yombi akurikiranyweho kwica abana bane bapfuye mu bihe bitandukanye ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Katabagemu.

Yagize ati "Akurikiranyweho abana bane yishe mu bihe bitandukanye.Abana bagiye babura, mu gukurikirana nibwo yaketswe arafatwa bagiye kumusaka basanga indi mirambo itatu munsi y’ igitanda"

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yatangarije UKWEZI ko uyu musore yababwiye ko abana yishe yabahaga kiyoda, bamara gupfa agacukura mu nzu ye akabatabamo agashyiraho sima.

Abo bana umuto afite imyaka 5 umukuru afite 13. Ababyeyi b’ uyu mwana w’ imyaka itanu bari baraturutse mu majyaruguru bamubuze basubira kumushakirayo. Inkuru yabagezeho ko umurambo w’ umwana wabo wabonetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa