skol
fortebet

Nyamagabe: Umugabo ucuruza urumogi yatawe muri yombi

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku itariki ya 10 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umugabo witwa Ntakirutimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Bususuruke akagari ka Kagano Umurenge wa Kitabi, akurikiranyweho kunywa no gucuruza urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko kugirango uyu mugabo afatwe ari abaturage bahaye Polisi amakuru ko hari urumogi rwaje iwe kandi ko ari kurufunga mu dupfunyika ngo abone uko arugurisha. (...)

Sponsored Ad

Ku itariki ya 10 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umugabo witwa Ntakirutimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Bususuruke akagari ka Kagano Umurenge wa Kitabi, akurikiranyweho kunywa no gucuruza urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko kugirango uyu mugabo afatwe ari abaturage bahaye Polisi amakuru ko hari urumogi rwaje iwe kandi ko ari kurufunga mu dupfunyika ngo abone uko arugurisha.

Yavuze ati:”Mu Rwanda tumaze kugira abaturage b’inyangamugayo ku buryo gukumira, kurwanya icyaha no gutangira amakuru ku gihe babigize ibyabo. Aba rero nibo bamenye ko Ntakirutimana afite urumogi kandi ari no kurufunga mu dupfunyika duto, bahita babimenyesha Polisi ikorera hafi y’aho atuye nayo ijya kumureba, imusangana udupfunyika 220 twarwo.”

IP Kayigi yashimiye aba bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda yatumye Ntakirutimana afatwa, anasaba abataragira uyu muco uwabo guhinduka nabo bakumva ko gukumira no kurwanya ibyaha ari inshingano zabo, kugirango dukomeze tugire igihugu kitarangwamo ibyaha kandi kihuta mu iterambere.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abakinywa n’abagicuruza urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge kubireka kuko abishora muri ibi byaha ahanini batitabira ibikorwa bibateza imbere, anasaba ko abaturage bajya batungira agatoki inzego z’umutekano abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge kugira ngo bagarurwe mu murongo wo gukora ibyemewe n’amategeko.

Mu gihe iperereza rikomeje, uyu Ntakirutimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kitabi.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ingingo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000Frw) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000Frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa