skol
fortebet

Nyamagabe: Visi Meya yakuwe mu nzu z’abarimu yari amazemo imyaka itanu

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu n’iterambere yakuwe mu nzu z’abarimu yari amazemo imyaka itanu zishyirwamo abarimu.

Sponsored Ad

Ubu abarimu babiri nibo guhera kuya mbere Nyakanga batuye mu icumbi ry’inzu ebyiri muri imwe zagenewe abarimu muri ES Nyamagabe zari zimaze imyaka itanu zituwe mo n’uyu muyobozi. Aba barimu bakaba bavuga ko ubu gukora akazi kabo bigiye kuborohera bitewe n’uko batuye hafi y’akazi.

Uyu muyobozi yari yarinjiye muri iri cumbi ari umukozi mu karere arigumamo kugeza n’aho abaye umuyobozi wako wungirije.

Kuri uyu wa 03 Nyakanga Umuseke wasanze umwe mu barimu wari utuye hanze y’ishuri akimara kwimukira mu ruhande rumwe rw’iri cumbi, avuga ko yakiriye neza gutura mu icumbi ryagenewe umwarimu kuko ngo yanifuzaga kwegera ishuri.

Undi waryinjiyemo tariki 29 Kamena avuga ko ubu bimworoheye gukora umurimo atuje kuko akorera muri 100m gusa avuye mu rugo. Ibi ngo bituma akora atuje ugeraranyije n’aho yari atuye.

Ati “biramfasha kujya njya kukazi ntateze, ntataye n’umwanya kandi icumbi ridahenze.”

Ngezenubwo Mathias uyobora iri shuri avuga ko n’ubundi bari bafite muri gahunda ko izi nzu zigenerwa abakozi n’abayobozi b’ikigo. Icyo bakoze ngo ni ugushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya komite y’ababyeyi, maze umuyobozi wungirije w’Akarere akava muri iyi nzu y’abarimu.

Ishuri rya ES Nyamagabe aho Vice Mayor yari atuye munzu ebyiri z’abarimu

Ngezenubwo avuga ko Vice/Mayor yavuye muri iyi nzu tariki 01 Nyakanga, naho abarimu bazitujwemo ngo bari bahawe amabaruwa abazana muri izi nzu tariki 28 Kamena, umunsi umwe nyuma y’uko itangazamakuru ryanditse inkuru ku kuba Vice/ Mayor aba mu macumbi yagenewe abarimu.

Uyu muyobozi avuga ko itangazamakuru atari ryo ryabamenyeye ko iki cyavuka nk’ikibazo, ngo no mu nama ya komite y’ababyeyi bari barabitekereje ko bidakwiye ko uretse na Vice mayor n’undi muntu wo hanze yaza akaba mu nzu z’abarimu.

Dr Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye avuga ko bene ziriya nzu zimaze kubakwa henshi mu turere kugira ngo mwarimu yoroherezwe mu kazi n’imibereho, nubwo bwose ngo izi nzu zidahagije bigendanye n’ubushobozi bw’igihugu kandi bagenda bazongera uko buboneka.

Dr Munyakazi avuga ko ariko nyuma bakoze igenzura bakamenya ko hari aho yagiye atuzwamo abo atagenewe.

Kuri iyi ya Nyamagabe ati “Ku giti cyanjye sinari nzi ko hari inzu irimo Vice Mayor cyangwa undi muyobozi, yaba ayikodesha cyangwa atayikodesha ariko azi neza ko ari inzu yagenewe mwarimu ni ikintu kitari kiza ni nayo mpamvu ubu tuvugana yamaze kuva muri iriya nzu.”

Dr Munyakazi avuga ko na mbere bari barasohoye amabwiriza asaba uturere gusohora abantu bari mu nzu zitabagenewe, ibi by’i Nyamagabe ngo byaberetse ko hakiri abakinga ikibaba bamwe bakazigumamo.

Ati “abashinzwe uburezi hasi nibave mu biro bajye mu mashuri baturebere imyigire, baturebere imyitwarire, baturebere niba amabwiriza dutanga yubahirizwa banadufashe mu gufatira ibyemezo abo babona batari kubyubahiriza.”

Dr Alvera Mukabaramba ushinzwe gukurikirana Akarere ka Nyamagabe muri Guverinoma avuga ko we ibi abibonamo ikosa ku buyobozi bw’ikigo bwakodesheje inzu yagenewe mwarimu ndetse n’umuyobozi mu karere wayituyemo azi neza ko itamugenewe.

Dr Mukabaramba avuga ko mu minsi iri imbere bazajyayo gukurikirana neza iby’iki kibazo.

Ibitekerezo

  • umunyamabanga wa leta ati ikosa niryishuri ryarihaye v/Mayor !!!!ubwose yiyibagije KO V/Mayor akuriye umuyobozi wishuri ?!!wikuirengagiza PE,ahubwo V/mayoriyakabaye afatirwa ibihano bikomeye kuko yashutse uwayobora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa