skol
fortebet

Nyamasheke: Abagizi ba nabi baranduye Inturusu 319 mu isambu y’uwarokotse Jenoside basiga banayishinzemo umusaraba

Yanditswe: Friday 17, Apr 2020

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2020,abantu bataramenyekana biraye mu ishyamba ry’uwitwa Iyakaremye Pascal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,barandura inturusu 319 yari yarateyemo hanyuma barangije basiga banakoze umusaraba muri iryo shyamba.

Sponsored Ad

Iri shyamba rya Iyakaremye riherereye mu murenge wa Ruharambuga,akagari ka Save mu mudugudu wa Nyamuhunga,ryaranduwe mu mvura yaguye muri ako gace hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuwa Gatatu.

Izi nturusu zari zitewe mu murima w’imyumbati ahangana na ¼ cya Hegitari nkuko byatangajwe n’abageze muri uwo murima.

Mu kiganiro Umuryango wagiranye na Iyakaremye Pascal waranduriwe intusi,yatubwiye ko amakuru yayabwiwe n’umugore uturanye n’iyi sambu ye ahagana saa kumi n’imwe.

Yagize ati “Ahagana saa kumi n’imwe nibwo umudamu uhaturiye yampamagaye arambaza ati “Ibyabaye wabimenye?,nti n’ibiki ati wamenye ko bakuranduriye intusi,nti ntabyo namenye.Ati “Imvura yahise umwana ahanyuze arambwira ati intusi zawe baziranduye barangije bashyiramo imisaraba.”

Uyu mugore yahise ajya kubwira umugabo urindira Iyakaremye isambu,areba uko byagenze nibwo bahamagaye ubuyobozi butangira gukora iperereza.

Tumubajije niba hari umuntu bari bafitanye ikibazo yagize ati “Nta kibazo nari mfitanye n’umwe.Hariya hantu uretse kuba mpafite isambu nanahavuka, ntabwo nigeze mpaba.Narerewe ahandi hantu ariko muri iyo sambu nohereza amafaranga bakahahinga hanyuma nkajya kureba ibyakozwe.Abantu baho ntabwo tuziranye.”

Iyakaremye yavuze ko icyo asaba ubuyobozi ari uko ubutabera bwakurikizwa kuko yarenganye kuko ngo umuntu urandura intusi z’umuntu yarangiza agashyira mu isambu imisaraba aba afite urwango ashaka kugaragaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga witwa Reverien yabwiye Umuryango ko batunguwe n’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe uyu Iyakaremye cyane ko ngo adatuye muri aka gace nubwo yahavukiye.Yanatubwiye ko izo ntusi [inturusu] baziranduye kuwa Gatatu hagati ya saa saba na saa kumi imvura iri kugwa.

Yagize ati “Amakuru Twayamenye saa kumi n’imwe imvura ihise dutangira iperereza tureba ababa babigizemo uruhare.Kugeza uyu mwanya abantu 2 bamaze kugera mu maboko ya RIB ya Ruharambuga.

Iyo muganiriye akubwira ko nta kibazo yari afitanye nabo bantu.Ntabwo twahita tubishyira mu rwego rw’ingengabiterezo ya Jenoside gusa nuko byakorewe uwarokotse Jenoside kandi turi mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi.Turacyaperereza tumenye uwabikoze yari agamije iki niba ari ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ari urugomo rusanzwe.Nyuma nibwo tuzamenya umwanzuro tubifatira.

Uyu muyobozi yavuze ko batunguwe n’ubu bugizi bwa nabi kuko ngo umurenge wa Ruharambuga warri mu mirenge ihagaze neza muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse mu minsi ishize ngo babiherewe igihembo mu rwego rw’akarere.

Gitifu yavuze ko bashishikariza abaturage kubana neza,ugakunda mugenzi wawe nkuko wikunda.Icya kabiri yasabye abaturage be kuba ijisho rya bagenzi babo bagatangira amakuru ku gihe mu gihe babonye umuntu witwara nabi,bakirinda n’urugomo.Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose bijyanye n’ ingengabitekerezo ya Jenoside .

Umurenge wa Ruharambuga ugiye gukomeza kwigisha abaturage kubana neza na bagenzi babo ndetse no gushaka amakuru yimbitse ku bantu babangamire ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Guhera kuwa 06 Mata 2020,abarokotse Jenoside batandukanye bagiye bakorerwa ubugizi bwa nabi hirya no hino mu gihugu

Mu cyumweru cy’icyunamo,humvikanye ibikorwa byinshi byo kwangiza imitungo y’abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu, inzego z’umutekano zikavuga ko bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare bafashwe bakaba bari gukurikiranwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 rishyira uwa 07 Mata 2020, mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, abantu bataramenyekana biraye mu myaka y’uwitwa Nyiramporampoze Chantal warokotse Jenoside yakorewe abatutsi barayitemaguza bayararika hasi.

Nyiramporampoze w’imyaka 31 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, imyaka ye ihinze yari ihinze ku buso bwa m 30/ m 20.

Yasanze abantu bataramenyekana bamutemeye insina 43, imyumbati ndetse na soya byari mu murima we.

Uyu wangirijwe imyaka yahungabanye, biba ngombwa ko afashwa n’abajyanama mu ihungabana.

Kuwa 11 Mata 2020,Umugabo witwa Jacques Nzeyimana wo mu mudugudu wa Giramahoro mu kagari ka Bukinanyana, mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yasanze abantu bataramenyekana batemye insina ze barandura n’ibigori bihinze ku itongo iwabo bamusigiye nyuma yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hashize iminsi abarokotse Jenoside bibasirwa aho nko mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe,Uwamahoro Marthe warokotse jenoside, habura amasaha make ngo mu Rwanda hatangire igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi, abagizi ba nabi bamutemeye insina.

Na ho Mu Murenge wa Nyarusange Karere ka Muhanga, Gashugi Innocent yaranduriwe amateke n’imyumbati.

Abagizi ba nabi kandi bataramenyekana batemye ibitoki by’uwitwa Dany Uwihoreye utuye mu Mudugudu wa Kintama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2020.






Ibitekerezo

  • Aba bantu nibaramuka bafashwe (kandi tubyizere kuko Police yaci ni inyamwuga), bazatangazwe kandi bahanwe bimwe byo kwihanukira kuko no kwica babikora babonye uburyo. Ingengabitekerezo muri Nyamasheke iracyahafite imizi ikomeye ntiyapfa kuranduka.

    Mana we inzego zumutekano zibe maso kuko rwose abicanyi umugambi uracyari wawundi

    Mana we inzego zumutekano zibe maso kuko rwose abicanyi umugambi uracyari wawundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa