skol
fortebet

Nyamasheke: Ikamyo yo mu Burundi yakoze impanuka ica ukuguru umuntu wari uyirimo

Yanditswe: Saturday 24, Aug 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, taliki 23 Kanama, 2019 saa kumi z’umugoroba, ikamyo ifite plaque BUJ 3129 A yakoze impanuka igeze mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, umuntu umwe akomereka cyane mu mutwe, undi acika akaguru.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gisakura, Akagakri Buvungira, Umurenge wa Bushekeri mu Karere Nyamasheke yakomerekeje umutwe n’ibindi bice by’umubiri umushoferi wari uyitwaye witwa Roland Rugira w’imyaka 31 mu gihe Ndayikengurukiye bari kumwe we yacitse akaguru k’ibumuso, gacikira munsi y’ivi.Uwitwa Damascene Nzabimana w’imyaka 25 na we ukomoka mu Burundi ntacyo yabaye.

Nkuko amakuru dukesha umuseke abitangaza, iyi kamyo yarimo Abarundi gusa,yakomerekeje abandi baturage bari ku muhanda ubwo yagwaga, harimo uwitwa Celestin Nsabimana w’imyaka 45, Emmanuel Sebagenzi w’imyaka 27 na Steven Mafene w’imyaka 32.

Abakomeretse bose bahawe ubutabazi na polisi ndetse n’ingabo z’igihugu.

Inkuru;Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa