skol
fortebet

Nyanza: Gitifu w’umurenge yitabye RIB nyuma yo gutuka abageni

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bivugwa ko gitifu w’umurenge yaba yarakuwe mu nshingano, hari umuryango ushinja Gitifu w’umurenge kubatukira mu ruhame ubwo bari bagiye gusezerana mu mategeko, ukaba waranamureze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Sponsored Ad

Madamu Marie Josee Irakiza ni umufasha wa Kwahamisi Donath batuye mu mudugudu wa Karehe, mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza. Uyu Josee yasobanuye ko ubwo bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Rwabicuma, umugabo we yabwiwe amagambo mabi.

Yagize ati “Twageze ku murenge dusanga Gitifu w’umurenge Claire yarakaye bimeze nabi, noneho aba abwiye umugabo wanjye ngo “ibyo bicucu by’ibigoryi byanyirije hano ni byande?” Umugabo wanjye amubwira ko bahageze, gusa umugabo wanjye aramubwira ko kuba ari umuyobozi adafite uburenganzira bwo gutuka abaturage bene ako kageni.”

Uriya mugore Marie Josee akomeza avuga ko umugabo we bitamushimije yiyambaza umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ababera umuhuza ariko bagira ibyo batumvikanaho.

Yagize ati “Umugabo wanjye nyuma yo kudusezeranya yagiye kwa Mayor aramuhamagaza maze barahura, Mayor ari kubunga umugabo wanjye asaba Claire ko yakwandika agapapuro gasaba imbabazi kugira ngo bamenye neza ko ibi bintu birangiye kandi birumvikana ko n’ubundi yari akomeje kumuyobora yashoboraga no kugira ibindi bahuriramo, maze Claire arabyanga.”

Marie Josee akomeza avuga ko Ingabire Claire umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma yaje kohereza intumwa ngo imusabire imbabazi.

Yagize ati “Yohereje intumwa y’umukuru w’umudugudu wa Bisambu ngo aze amusabire imbabazi, maze uwo mukuru w’umudugudu avuga ko azaza niba ari n’amande akayica, bakaganira bikarangira gusa icyo gihe icyadutunguye ni uko ataje nkuko yari yabyemeye.”

Akomeza agira ati “Umugabo wanjye rero yabonye ari imitwe bamukinaga ajyana ikirego kuri RIB cyane ko uko gutukana yabikoreye mu ruhame hari n’abahamya babyumvise, gusa impamvu yitwaje yatumye ataza ngo bari bamuhinduriye umurenge ko atazongera kuyobora mu murenge wa Rwabicuma, nta mpamvu yo gusaba imbabazi.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB Dr. Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE dukeshya iyi nkuru ko batangiye iperereza. Yagize ati “Uwo gitifu w’umurenge wa Rwabicuma yaratumijwe arabazwa, iperereza rirakomeje hanabazwa abatangabuhamya.”

Ubwo twategura iyi nkuru kandi twashatse kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme atubwira ko ari mu nama. Twamwoherereje ubutumwa bugufi, ariko ntabwo arabusubiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza by’agateganyo Jean Marie Kamana akaba anafite mu nshingano abakozi b’akarere abajijwe iby’iki kibazo yagize ati “Twarabyumvise hatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kwabyo, ariko niba byarabaye ntabwo byaba ari byiza.”

Src: Umuseke

Ibitekerezo

  • Mubyukuri Claire Gitifu twebwe twabanye mumurenge wa Rwabicuma twamufataga nk’umurwayi wo mumutwe kuko ntabwo Ari muzima ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza twabubwiye kenshi ko umurenge uyoborwa n’umurwayi wo mumutwe ntibabiha agaciro,uwo nubasha kwivugira,benshi rero bavuga ko Claire niba atarwaye yaba afite umupfumu ukomeye cyane kuko ibintu akora umunsi kuwundi ntibibereye umuyobozi ntabwo yakabaye akigejeje iki gihe akiri mukazi yabojeje imitima ya twese twakoranye nawe yatwishe urubozo ,yatwirukanishije mukazi abandi adusekuranya imitwe n’ubuyobozi bw’akarere gusa Imana idakiranirwa izamuhindure kuko ntabwo Ari umuntu ahubwo ni dayimoni igenda umuntu akagirango ni umuntu,kuva nabaho nabonye umuntu urusha abagome &ababi bose abarusha ububi.Gusa ntekerezako iyo Ari imivumo y’imfubyi turera yagiye avana mumashuri nyuma yo kutwirukanisha mukazi turi benshi kuko group zimwereka nyagasani ntizibarika zimusabira kwiga ngo ahinduke.Uwavuga ibya dayimoni ntabwo yabirangiza uzacyenera amakuru birambuye azampamagare kuri 0788686017 musunikire igitabo nanditse cy’ubugome bwa nyina WA satani ariwe ingabire Claire.

    Mubyukuri Claire Gitifu twebwe twabanye mumurenge wa Rwabicuma twamufataga nk’umurwayi wo mumutwe kuko ntabwo Ari muzima ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza twabubwiye kenshi ko umurenge uyoborwa n’umurwayi wo mumutwe ntibabiha agaciro,uwo nubasha kwivugira,benshi rero bavuga ko Claire niba atarwaye yaba afite umupfumu ukomeye cyane kuko ibintu akora umunsi kuwundi ntibibereye umuyobozi ntabwo yakabaye akigejeje iki gihe akiri mukazi yabojeje imitima ya twese twakoranye nawe yatwishe urubozo ,yatwirukanishije mukazi abandi adusekuranya imitwe n’ubuyobozi bw’akarere gusa Imana idakiranirwa izamuhindure kuko ntabwo Ari umuntu ahubwo ni dayimoni igenda umuntu akagirango ni umuntu,kuva nabaho nabonye umuntu urusha abagome &ababi bose abarusha ububi.Gusa ntekerezako iyo Ari imivumo y’imfubyi turera yagiye avana mumashuri nyuma yo kutwirukanisha mukazi turi benshi kuko group zimwereka nyagasani ntizibarika zimusabira kwiga ngo ahinduke.Uwavuga ibya dayimoni ntabwo yabirangiza uzacyenera amakuru birambuye azampamagare kuri 0788686017 musunikire igitabo nanditse cy’ubugome bwa nyina WA satani ariwe ingabire Claire.

    Claire ni nyina WA satani uzacyenera ibye azanshake kabisa

    Ngahore ko bitazoroha?

    Uyu mugore ntaho ataniye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’Igihugu y’Abagore Kamanzi Jackline nawe utuka abakozi akabandagaza muzabaze abagore yigeze abwira ibintu biteye isoni harimo n’abamurusha imyaka. Ariko kugeza magingo aya ntakorwaho na busa

    Mwabantu mwe nimubyihorere, iyaba waruzi ukuntu iyo wajyaga kumusaba ikiraka kandi ubizi ko gihari yakubwiraga🤔 ngo UMWUGA NI UGUHINGA RA ukagirango we guhinga ntibyamubera, sinabimwifurizaga gusa that’s KARMA nawe naze duhinge nibwo yakumva ko umwuga ari guhinga nizere ko afite isambu, niba atanayifite aze mwatire kuko ndayimurusha kuko ntabwo imodoka bayihingamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa