skol
fortebet

Nyarugenge: Ubuyobozi bwasenye ku ngufu Kiosques 35 z’ ubucuruzi zubatswe mu kajagari

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

Abaturage bacururizaga muri za kiosques zasenywe n’ ubuyobozi bw’ Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, baravuga ko kuba utwo tuzu twasenywe byabateye ibihombo kuko barimo abari baratse inyuzanyo muri banki.
Kuri uyu wa 9 Werurwe 2017 nibwo ubuyobozi bw’ uwo murenge bufatanyije n’ inzego z’ umutekano basenye utuzu 35 twari duherereye ahazwi nko muri SODEPARAR haruguru ya Gare ya Nyabugogo.
Utwo tuzu uko ari 35 twacururizwagamo ibikoresho bitandukanye birimo ibyuma by’ ibinyabizinga, (...)

Sponsored Ad

Abaturage bacururizaga muri za kiosques zasenywe n’ ubuyobozi bw’ Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, baravuga ko kuba utwo tuzu twasenywe byabateye ibihombo kuko barimo abari baratse inyuzanyo muri banki.

Kuri uyu wa 9 Werurwe 2017 nibwo ubuyobozi bw’ uwo murenge bufatanyije n’ inzego z’ umutekano basenye utuzu 35 twari duherereye ahazwi nko muri SODEPARAR haruguru ya Gare ya Nyabugogo.

Utwo tuzu uko ari 35 twacururizwagamo ibikoresho bitandukanye birimo ibyuma by’ ibinyabizinga, resitora n’ ibindi.

Amarira yari yose ku bacuruzi basenyewe, bavuga ko bari barishyuye amafaranga y’imisoro n’ay’ubukode bw’inzu igihe cy’amezi atatu. Byongeye bakaba nta handi bafite ho guhita berekeza ubucuruzi bwabo.

Nyirabavakure Evrine wacuruzaga ibikoresho by’imodoka yagize ati “Yenda tureke iby’uko twarishye amezi atatu y’ubukode n’imisoro yose, ariko ikibazo gikomeye ni uko dufite imyenda ya banki ku buryo umuntu ari kwibaza uko azabigenza.”
Aba bacuruzi basenyewe basabye ubuyobozi kubafasha kugira ngo ba nyir’ibyo bibanza bari barakodesheje babasubize amafaranga babishyuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yabwiye Igihe ko bazisenye muri gahunda yo guca akajagari mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Bariya ni abantu bavuye mu Gatsata baza hano bashaka kubaka inzu z’amabati bazajya bacururizamo, zirimo za kiosques kandi zitemewe mu Mujyi wa Kigali. Twafashe uyu mwanzuro cyane cyane ko twari tumaze ukwezi n’igice tubasaba kubyikuriraho ntibabikore, bakinangira ahubwo bakajya barara bubaka izindi.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo kurwanya akajagari gikomeje hagamijwe kubahiriza amabwiriza y’Umujyi wa Kigali, ajyanye n’igishushanyo mbonera cyawo.

Abacuruzi basenyewe baguye mu kantu nubwo bari bategijwe kwimuka ku neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa