skol
fortebet

Nyarugenge: Umugabo arashinjwa gutera icyuma mugenzi we amuziza kumuteretera umugore

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Turaziranye w’imyaka 31 utuye mu murenge wa Nyamirambo, mu kagari ka Gasharu, Umudugudu wa Karukoro yatewe icyuma munsi y’umutima n’uwitwa Itangishaka w’imyaka 32 amushinja kumuteretera umugore.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo,taliki 30, Mata, 2019,nibwo Itangishaka yasanze Turaziranye mu rugo rwe,azabiranywa n’uburakari nyuma yo gukeka ko yarimo kumuteretera umugore,niko kumutera icyuma munsi y’umutima. Turaziranye yajyanywe ku bitaro bya CHUK ariko aza gupfa kubera kuva amaraso menshi.

Nkuko iyi nkuru dukesha umuseke ibitangaza, Itangishaka uvugwaho kwica mugenzi we amuziza kumuteretera umugore,yahise atabwa muri yombi,ubu afungiye kuri station ya Police iri Rwezamenyo kugira ngo RIB ikore iperereza.

Ibitekerezo

  • Abantu bapfa kubera ibintu bijyanye n’ubusambanyi ni millions nyinshi: Kwicana bapfa abagore n’abakobwa,kwiyahura,Sida,Syphilis,gukuramo inda,kujugunya impinja mu misarane,etc…Nyamara Imana itubuza gusambana.Yaduhaye amategeko ku nyungu zacu,kugirango aturinde.Ikibazo nuko abantu bayasuzugura.Bigatuma hapfa abantu batabarika.Urugero,statistics zerekana ko intambara zonyine zimaze gutwara abantu barenga 1 billion/milliard.Naho Sida imaze kwica abantu barenga 35 millions guhera muli 1981.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa