skol
fortebet

Nyarugenge:Wa mukobwa wiyahuriye ku nyubako yo kwa Makuza yapfuye

Yanditswe: Saturday 07, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Hatangimana Scolastique w’imyaka 25 y’amavuko,wiyahuriye ku nyubako ya Makuza Peace Plaza yamaze gupfa nyuma yo kujyanwa kuvurirwa muri CHUK ntibigire icyo bitanga.

Sponsored Ad

Hatangimana yashizemo umwuka nyuma yo gusimbuka agwa hasi aturutse mu igorofa ya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza iri mu mujyi wa kigali rwagati.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu mukobwa ntiyatinze gushiramo umwuka ageze muri CHUK,cyane ko ngo ibikomere yatewe no kwikubita hasi byari bikabije cyane

Uyu mukobwa yiyahuye amaze kwandikira inzandiko abantu batandukanye barimo abagize umuryango we bamubereye ababyeyi gio n’umusore witwa Kubwimana yahaye urukundo ntabihe agaciro ahubwo akamubabariza umutima.

Hatangimana wagarutsweho na benshi kubera uku kwiyahura, yavutse tariki 14/03/1994, avukira ku Muhororo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyina na se n’abavandimwe be batanu babishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mukobwa wari umaze ukwezi kumwe avutse arokokana na mukuru we wari ufite imyaka ibiri y’amavuko.

Hatangimana yarezwe n’umubikira witwa Patricia wamufashije kujya kwiga mu Buhindi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Amashuri abanza yayize ku Gisenyi mu kigo cy’imfubyi yabagamo,ayisumbuye yayize kuri ADEC i Gatumba muri Ngororero, ariko ngo yakundaga guhura n’ihungabana bitewe n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibitekerezo

  • Ni inkuru ibabaje cyane.Kubera ko yari umucikacumu,ahanini yabitewe n’Ihahamuka.Ngewe nk’umukristu,ndamwifuriza kuzazuka ku munsi w’imperuka.Yesu yavuze ko abamwizera bose azabazura akabaha ubuzima bw’iteka ku munsi w’imperuka nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.Kwizera Yesu bisobanura kuyumvira,kuyishaka no kuyikorera,ntiwibere mu gushaka ibyisi gusa.Ntitukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Siko bible ivuga.Bible yerekana ko upfuye atumviraga imana cyangwa yiberaga mu gushaka ibyisi gusa atazazuka.Aba atazongera kubaho.

    icyo namwifuriza nimbabazi zuwiteka imana yamuremye kandi izi byose ntawundi wo kumucira urubanza niwe wenyine.ujyanye ibanga ryicyabimuteye gusa arambabaje.

    icyo namwifuriza nimbabazi zuwiteka imana yamuremye kandi izi byose ntawundi wo kumucira urubanza niwe wenyine.ujyanye ibanga ryicyabimuteye gusa arambabaje.

    icyo namwifuriza nimbabazi zuwiteka imana yamuremye kandi izi byose ntawundi wo kumucira urubanza niwe wenyine.ujyanye ibanga ryicyabimuteye gusa arambabaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa