skol
fortebet

Nyaruguru: Gitifu w’umurenge wa Busanze ’arafunze’ akekwaho kubangamira abiyamamaza

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano wifashe neza muri iki gihe cy’amatora, haba ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza, no mu bikorwa byo gutwara abantu bajya cyangwa bava muri ibyo bikorwa.
Polisi y’u Rwanda ariko ikaba isaba abantu bose cyane cyane abayobozi b’inzego z’ibanze ku nzego zose n’abaturage ko amategeko agenga amatora agomba kubahirizwa kandi ko abakandida bose , iyo bamaze kwemererwa na Komisiyo y’amatora ko bakwiyamamaza, baba bafite uburenganzira bumwe haba mu gihe cyo (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano wifashe neza muri iki gihe cy’amatora, haba ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza, no mu bikorwa byo gutwara abantu bajya cyangwa bava muri ibyo bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ariko ikaba isaba abantu bose cyane cyane abayobozi b’inzego z’ibanze ku nzego zose n’abaturage ko amategeko agenga amatora agomba kubahirizwa kandi ko abakandida bose , iyo bamaze kwemererwa na Komisiyo y’amatora ko bakwiyamamaza, baba bafite uburenganzira bumwe haba mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe cy’amatora nyir’izina.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege atangaza ko ibikorwa byo kubangamira kwiyamamaza kwa bamwe mu bakandida nk’uko iperereza ry’ibanze ryatangiye ribigaragaza byabaye mu karere ka Rubavu, mu mirenge ya Nyamyumba na Kanama, mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Busanze, mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga ndetse no mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Gahara.

Aha ACP Badege agira ati:” Mu kugenzura ko ayo mategeko yubahirizwa, Polisi yafashe kandi ifunga by’agateganyo abayobozi 3 bakekwaho kwica no kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza kuri bamwe mu bakandida ; abo bakaba ari umuyobozi w’akarere ka Rubavu n’umwe mu bakozi ku rwego rw’ako karere ndetse n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru.”

Akomeza agira ati:” Turifuza ko byumvikana neza ko buri muntu wese by’umwihariko abayobozi mu nzego zinyuranye n’ahantu hose , bafasha kubahiriza ayo mategeko n’amabwiriza agenga amatora no kwiyamamaza bityo abakandida bose bakagira amahirwe angana nk’uko bigenwa n’amategeko.” Yanibukije kandi ko ubuzima bukomeza nk’uko bisanzwe; abakozi mu mirimo ya Leta, ibikorwa by’ubucuruzi, binakenewe cyane mugihe abantu baba bari mu ngendo bava cyangwa bajya kwamamaza.

Mu gusoza ACP Badege yagize ati:” Usibye aba batangiye gukurikiranwa, turagirango hatazumvikana n’undi bivugwa ko yakoze amakosa nk’aya.”

Ibitekerezo

  • mubashyiremo bokaryibijumba bo iyo biyamamaza nishyari mubakubite umunigo umenya iriya politike fpr itarayibasobanuriyeneza

    Ababangamira igikorwankicya nukubahana abobayobozi nibafungwe

    Nyaruguru,hagombaga gufungwa umuyobozi wa karere kuko Exectif agendera Ku mabwiriza ya Muhaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa