Nzabarushimana Eric wari ushinzwe ubuhinzi “agronome” w’Umurenge wa Mukarange yagonzwe n’igare ku mugoroba wo ku Cyumweru ahita apfa, we yari atwaye moto.
Yakoze impanuka ubwo yari kuri moto yerekeza ahitwa mu Rukomo. Amakuru avuga ko yagonganye n’igare ahita apfa.
Umunyonzi wari ku igare kugeza twandika inkuru yari akiri mu Bitaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Beningoma Oscar yabwiye Umuseke ko uriya mukozi yakoze impanuka ahita apfa.
Ati: “Nibyo yakoze impanuka mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (tariki 11 Ukwakira 2020), twabuze imbaraga bikomeye kuko yari agifite imyaka 30.”
Nyakwigendera yari atarashaka umugore.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter