skol
fortebet

P. Kagame yizeje abakorera Nyabugogo isura nshya yayo

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017, Perezida Kagame yabanjirije ibikorwa byo kwiyamamaza I Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge, yabwiye abateraniye aho Nyabugogo imaze kuba mpuzamahanga bityo ko kanewe impinduka kuriyo.
Paul Kagame yafashe ijambo asaba buri wese gukorera hamwe muri buri byose,Anaboneraho kubibutsa itariki ya 4 Kanama 2017 iteganyijweho amatora y’umukuru w’Igihugu.
Agira ati “Naje hano icya mbere ni ukugira ngo mbasabe gukorera hamwe, kwifatanya, tugakomeza kubaka (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017, Perezida Kagame yabanjirije ibikorwa byo kwiyamamaza I Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge, yabwiye abateraniye aho Nyabugogo imaze kuba mpuzamahanga bityo ko kanewe impinduka kuriyo.

Paul Kagame yafashe ijambo asaba buri wese gukorera hamwe muri buri byose,Anaboneraho kubibutsa itariki ya 4 Kanama 2017 iteganyijweho amatora y’umukuru w’Igihugu.

Agira ati “Naje hano icya mbere ni ukugira ngo mbasabe gukorera hamwe, kwifatanya, tugakomeza kubaka igihugu cyacu. Icya kabiri tugakora neza muri iki gikorwa tugiyemo. Ku itariki enye z’ukwa munani.

Igikorwa cyo ku itariki enye z’ukwezi kwa munani ni uguhitamo gukomeza kubaka igihugu cyacu. Ni ugukomeza amajyambere, ni ugukomeza abikorera, abacuruza kugira ngo bakomeze kunguka, amasoko atere imbere, umutekano. Igihugu gikomere, gitere imbere nkuko Abanyarwanda tubyifuza. FPR Inkotanyi yabahaye umukandida hanyuma n’andi mashyaka kubera ko ashyira mu gaciro yemera gushyigikira uwo mukandida ngo dukomeze ubumwe bw’igihugu butere imbere.”

Perezida Kagame yashimiye abakorera Nyabugogo imirimo myizabahakorera y’ubucuruzi n’ibindi.

Ati “Nahoraga nyura hano mukansuhuza, none nifuje ko mbere y’uko njya ahandi nanyura hano nkabasuhuza.”

Yongeye kuvuga ko Nyabugogo igaragaza isura y;umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Aha turi Nyabugogo, ibihakorerwa, abahari mwese, ubu ngubu Nyabugogo ni ikimenyetso cya East African Commmunity. Aha muri ibi bice byose n’ibihakorerwa hari abaturuka Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi hirya no hino hose. Rero ni ikimenyetso cy’ukuntu dushaka uko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanya n’abaturanyi n’abanyamahanga…”

Ibitekerezo

  • perezida wacu ndagukunda uri umubyeyi mwiza.Imana ikomeze iguhungagazeho imigisha yo yakuraze uru Rwanda n’abanyarwanda uzakomeze utuyobore iteka n’iteka amina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa