skol
fortebet

Pasiteri Mpyisi yasabye Niyibikora wibasiye abagore kumwegera akamuhugura

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Ezira Mpyisi, umupasiteri akaba n’ inararibonye yavuze ko kugereranya umugore n’ itorero ari ikigereranyo kibi asaba umuvugabutumwa wagereranyije umugore n’ itorero kuzamwegera akamwigisha.
‘Umugore mwebwe muramuzi?...umugore nta kiza cye.’ Aya ni amwe mu magabo yumvikana mu kigisho cy’ umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas uherutse gutambutsa ikigisho kuri radio agereranya umugore n’ itorero ritacyumvira Imana. Muri iki kigisho Niyibikora yifashisha inkuru zo muri bibiliya akagaragaza umwanzi w’ (...)

Sponsored Ad

Ezira Mpyisi, umupasiteri akaba n’ inararibonye yavuze ko kugereranya umugore n’ itorero ari ikigereranyo kibi asaba umuvugabutumwa wagereranyije umugore n’ itorero kuzamwegera akamwigisha.

‘Umugore mwebwe muramuzi?...umugore nta kiza cye.’ Aya ni amwe mu magabo yumvikana mu kigisho cy’ umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas uherutse gutambutsa ikigisho kuri radio agereranya umugore n’ itorero ritacyumvira Imana. Muri iki kigisho Niyibikora yifashisha inkuru zo muri bibiliya akagaragaza umwanzi w’ Imana.

Iki kigisho cyatumye uyu muvugabutumwa yamaganwa n’ abantu batandukanye barimo n’ Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe.

Mu kiganiro Pasiteri Ezira Mpyisi yagiranye na UMURYANGO yavuze ko Niyibikora yakoze ikigereranyo kibi.

Yagize ati “Niba biri no muri bibiliya ariko ni ikigereranyo kibi. Yabuze ibyo yigisha, itorero ry’ Imana ntaho rihuriye n’ abagore.”

Pasteri Mpyisi ntabwo yemeranya n’ abavuga ko Niyibikora akwiye gukurikiranwa ngo aryozwe ikigisho cye.

Ati “Akurikiranwa nande se? iki gihugu ntigifite umudendezo ngo umuntu yigishe ibyo ashatse?”
Gusa akomeza avuga ko bizanamukoraho kuko mu Rwanda umugore yubashywe.

Ati “Bizanamukoraho koko, mu Rwanda umugore bamushyize ku ntebe nawe yamukuye ku ntebe, bizamukoraho pe! Nasigeho yigishe iby’ Imana ave muri icyo kigereranyo niyo nama namugira”

Pasiteri Mpyisi yongeraho ko nubwo ibyo Niyibikora yigishe bishingiye ku nkuru zo muri bibiliya bidakwiye ko byigishwa kuko ‘bibiliya yahumetse n’ Imana yandikwa n’ umuntu’bityo ngo hari abantu batazi gutandukanya iby’ umwuka n’ iby’ Imana.

Ku bwa Mpyisi ngo ibyo Niyibikora yigishije agereranya umugore n’ itorero ni iby’ injiji.

Ati “Biriya ni iby’ injiji itazi ibya bibiliya. Itorero ry’ Imana ntabwo rigandukira Imana kuko rikora ibyaha ariko itorero ry’ Imana si nk’ umugore. Iyo umuntu agiye mu bintu atabizi arabitoba...Simuciraho iteka ibyo ni ibye si ibyanjye ariko njye simbyemera. Umuntu yamugira inama yaza nkamwigisha nkamubwira ko itorero ry’ Imana ntaho rihuriye n’ abagore. Imana se igiye mu bagore igira umugore?”

Umusaza Mpyisi avuga ko abantu bose yaba abagore cyangwa abagabo bakora ibyaha ngo ibyo Niyibikora yigishije byaba bishatse gusobanura ko itorero ry’ Imana ari abagabo gusa.

Umwe mu bantu bazi umuvugabutumwa Niyibikora batangarije UMURYANGO ko uyu muvugabutumwa asanzwe adakunda igitsina gore, ngo ku kigo cy’ ishuri yakoragaho yumvikana inshuro nyinshi atavuga neza abakobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa