skol
fortebet

Pasteri Zigirinshuti Michel yararembye ari mu bitaro

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Pastor Zigirinshuti Michel ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane muri ADEPR no mu zindi nsengero abwirizamo ijambo ry’Imana. Yahoze akuriye ivugabutumwa muri ADEPR, nyuma aza guhagarikwa. Kuri ubu ararembye bikomeye dore ko amaze iminsi mu bitaro.

Sponsored Ad

Amakuru aturuka ahantu hizewe Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko Pastor Zigirinshuti Michel arwariye mu mujyi wa Kigali ahitwa ’Ejo heza’ munsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR). Mu gihe gishize yajyanywe mu bitaro basanga arwaye ’Infection urinaire’, yitababwaho n’inzobere z’abaganga, aroroherwa arataha.

Nyuma y’iminsi micye atashye, Pastor Zigirinshuti yarongeye araremba ndetse aherutse kubagwa amara. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Sinzinkayo Confiance imfura ya Zigirinshuti Michel ntibyadukundira kuko tutabashije kumubona kuri terefone ye igendanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa