skol
fortebet

Perezida Kagame aratanga ikiganiro mu nama ya 31 isanzwe ya AU

Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018

Sponsored Ad

Perezida Kagame, akaba n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yageze i Nouakchott ho muri Repubulika ya Kiyisilamu ya Mauritania aho azayobora Inama ya 31 Isanzwe y’Ihuriro ry’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Sponsored Ad

Iyi Nama iri kubera i Nouakchott ifite insanganyamatsiko igira iti "Gutsinda Urugamba rwo Kurwanya Ruswa: Inzira Irambye Iganisha ku Mpinduka muri Afurika," yatangiye ku wa 25 Kamena ikazarangira ku wa 2 Nyakanga 2018.
Inama ya 31 Isanzwe ya AU yabanjirijwe n’Inama ya 36 Isanzwe y’Abahagarariye Ibihugu byabo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (tariki 25 – 26 Kamena), ndetse n’Inama ya 33 Isanzwe y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bigize uyu Muryango (tariki 28 – 29 Kamena).

Biteganyijwe ko Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize AU izatangira tariki 1 - 2 Nyakanga 2018.

Perezida Kagame unayobora Akanama Gashinzwe Amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, azageza kuri bagenzi be uko ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura rihagaze.


Perezida Mohamed Ould wa Mauritania Abdel Aziz wa Mauritania yakiriye Perezida

Inama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabanjirijwe n’Inama ya 36 Isanzwe y’Abahagarariye Ibihugu byabo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’Inama ya 33 Isanzwe y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bigize uyu Muryango.

Muri Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu cyatanze impapuro zemezako kizashyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe, ndetse ruba urwa mbere mu kwiyemeza gushyira mu bikorwa amasezerabo ku rujya n’uruza rw’abantu.

Kugeza ubu, Kenya, Ghana, Niger, Mali na Swaziland byamaze kutanga impapuro byiyemeza gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe.
Mbere yo kuyobora iyi Nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame arajya kuramutsa mugenzi we Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, ndetse anitabire isangira ryateguriwe abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi Nama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa