skol
fortebet

Perezida Kagame ategerejwe muri Kaminuza ya Havard aherukamo umwaka ushize

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame atanga ikiganiro mu Kigo cya Politiki cya Kaminuza ya Harvard ku wa 26 Gashyantare 2016
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame biteganyijwe ko muri iki cyumweru azerekeza muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika aho azatanga ikiganiro muri Kaminuza ya Havard.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo iyo kaminuza yashyize ahagaragara ngo “Ikiganiro na Nyakubahwa Perezida Kagame” kizaba ku wa Gatanu ku ya 10 Werurwe. Kikitabirwa n’abanyeshuri, abarimu n’impuguke zo mu nzego zitandukanye.
Ni ikiganiro (...)

Ni ikiganiro kizatangirwa mu Kigo cy’Iterambere Mpuzamahanga cya Kaminuza ya Harvard.

Icyo kiganiro kizaba kiyobowe na Lant Pritchett, mwarimu wigisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere mpuzamahanga.

Kizibanda ku buryo impinduka mu ikoranabuhanga no mu miyoborere zatumye ibihugu byinshi bigera ku mibereho myiza y’abaturage ariko bimwe bikaba byarasigaye inyuma.

Perezida Kagame azatanga ibitekerezo ku buryo ibyo bihugu bikiri inyuma mu iterambere byagera ku rwego nk’urw’ibindi.

Si ubwa mbere Perezida Kagame atanze ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard. Muri 2016 yagarutse ku buryo imitungo idasaranganywa binyuze mu mucyo bigatuma ubuzima bwa benshi bujya mu kaga.

Ati “ Ubuzima bw’abaturage babarirwa muri za miliyoni buri mu cyeragati. Iyaba ingamba zifatwa zakungukirwamo na buri wese. Ni aho benshi bahera batanga urugero ku Rwanda. “

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko iterambere ahanini rishingiye ku guhindura imyumvire kurusha kuri gahunda za leta n’inkunga.

Kaminuza ya Harvard ivuga ko yatumiye Perezida Kagame nk’uwayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba n’icyamamare mu kugira ubuyobozi bushingiye ku kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, guteza imbere abagore, uburenganzira bwa muntu, uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa