skol
fortebet

Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakiriwe mu Bushinwa

Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu Bushinwa, aho bitabiriye inama ikomeye yiga ku bufatanye hagati y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika.

Sponsored Ad

Perezida Kagame urimo kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yasanzeyo abandi baperezida batandukanye bo mu bihugu biwugize.

Iyo nama yateguwe n’u Bushinwa igamije kongera ubufatanye mu bukungu no mu mikoranire igamije guteza imbere impande zombi.

Iyi nama y’iminsi ibiri izatangira tariki 3 Nzeri 2018, ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “U Bushinwa na Afurika: kugana ku baturage bahuje intego imwe y’ahazaza kandi ibabyarira inyungu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa