skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye G.S Kimironko miliyoni 5

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 25 Kanama 2018 Perezida Paul Kagame yateye inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, Urwunge rw’Amashuri rwa Kimironko I, izafasha mu kubaka ibyumba by’amashuri 18 bishya.

Sponsored Ad

Iyi nkunga yatangajwe na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kimironko ho mu Karere ka Gasabo, mu muganda rusange ngarukakwezi, kuri uyu wa 25 Kanama 2018.

Uyu mushinga w’ubwubatsi uzamara amezi atandatu, hubakwe ibyumba by’amashuri 18 byiyongera kuri 25 bihasanzwe.

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yabwiye abaturage ko Perezida Kagame abashimira uburyo bamaze kumenya ko igihugu gikorerwa na bene cyo mu maboko yabo, ibindi bikaza ari inkunga zibunganira.

Yavuze ko abashimira uburyo bitabiriye umuganda ari ibyiciro byose baba abana, abagore n’abashyitsi b’igihugu, bityo ari umuco bakwiye gukomeza.

Yakomeje agira ati "Kuri iki gikorwa cy’uyu munsi cyo kubaka iri shuri, murabona ko ritari rimeze neza, Nyakubahwa Perezida Kagame yatanze inkunga, ku giti cye, ya miliyoni 5 Frw. Iyo nkunga izunganira Ingabo z’igihugu zizubaka, yunganire n’amaboko y’abaturage azubaka hano.”

Gen Kabarebe yavuze ko Umukuru w’Igihugu yatanze amabwiriza ku Ngabo z’igihugu zizubaka iri shuri, ko zitazarenza amezi atandatu ritaruzura.

Yakomeje agira ati “Kandi ubwo murabyumva, iyo Umugaba w’Ikirenga yatanze amabwiriza, ahasigaye ni ukuyubahiriza, nta kutayubahiriza, ntibijya bibaho. Ubu mu mezi atandatu muzasanga iri shuri, ibyumba uko byavuzwe, byose byaruzuye.”

"Bakora amanywa n’ijoro, bakora [...] ni amabwiriza kandi amabwiriza arubahirizwa. Kandi impamvu abivuga ni uko azi ko bishoboka."

Yavuze ko ku bufatanye bw’Ingabo, Akarere n’abaturage, nta kabuza iri shuri rizuzura ku gihe kuko ubushake n’ubushobozi bihari.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yatangaje ko kubaka ibyumba bishya by’iri shuri bizarinda ubucucike bikanateza imbere ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Amashuri 18 [mashya] kongeraho 25 [asanzwe], bizahita biduha neza ibisabwa na leta, Minisiteri y’Uburezi yashyizeho gahunda y’abana 45 mu ishuri rimwe. Baziga neza haboneke ireme ry’uburezi kuko umwarimu azabasha gukurikirana buri mwana imyigire ye n’ubushobozi afite.”

Igihe cyatangaje ko ibi byumba by’amashuri bizubakwa mu buryo bw’amagorofa burondereza ubutaka nk’uko biteganyijwe muri gahunda ya leta. Urwunge rw’Amashuri rwa Kimironko I rufite abanyeshuri barenga 1000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa