skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye ubutumwa bukomeye umuperezida ugiye kumusimbura ku buyobozi bwa AU

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame,yabwiye mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi,ugiye kumusimbura ku buyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe,ko akazi agiye kujyamo katoroshye kamusaba kwitanga no kureba kure.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabwiye Abdel Fattah El-Sisi ko kuyobora umuryango wa AU ari inshingano ikomeye isaba kwigomwa mu nama y’isi yiga ku bukungu iheruka kubera i Davos mu Busuwisi.

Yagize ati “Kuri mugenzi wanjye n’inshuti El Sisi, ni akazi gafite inshingano ziremereye zisaba gutekereza tukarenza kureba gusa ibihugu byacu, ariko zihuriza hamwe umugabane wose ku ngingo z’ingenzi kandi z’ingirakamaro, byose bigamije kuzana impinduka.”

Abdel Fattah el-Sisi w’imyaka 64 watorewe kuyobora Misiri mu mwaka wa 2014, niwe uzayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe guhera mu nama ya AU iteganyijwe ku wa 10 Gashyantare 2019, i Addis Ababa muri Ethiopia asimbuye Kagame wari umaze umwaka uwuyobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa