Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa RDF

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 April 2019 Yasuwe: 5553

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Kagame Paul, yakoze impinduka muri bamwe mu bayobozi b’ingabo, aho Lt.Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Itangazo rya rya Minisiteri y’Ingabo ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 09 Mata 2019, ryemeje ko perezida wa Repubulika yazamuye ipeti rya Major Gen Jean Jacques Mupenzi amugira Lt. General amuha n’inshingano zo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka. Asimbuye kuri uwo mwanya Lt.General Jacques Musemakweli.

General Mupenzi yari asanzwe akurikiye imyitozo mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame kandi yanagize Lt General Jacques Musemakweli umugaba w’Inkeragutabara (Reserve Force) umwanya asimbuyeho Major General Aloys Muganga wari kuri uwo mwanya by’agateganyo.

Major General Aloys Muganga we wagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho bya gisirikare birimo n’imodoka z’intambara.

Gen. Maj Aloys G. Muganga yahawe imidali itandukanye mu nshingano yagiye akora neza mu gisirikare. Irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu n’indi.

Afite impamyabushobozi zijyanye n’amasomo ya gisirikare yakuye mu mashuri atandukanye nk’iryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryigisha intambara, United States of America War College (USAWC), mu 2007.

Afite kandi indi yahawe n’ishuri rya Gisirikare muri Kenya kimwe n’izindi zijyanye n’amasomo yakoze.

Yize muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye impamyabumenyi y’icyicaro cya gatatu cya Kaminuza mu gutegura imishinga.


Lieutenant Général, Jean Jacques Mupenzi yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Danny Vumbi n’abandi bagiraneza basuye Ndahimana wasezeranye yambaye...

Umuhanzi Danny Vumbi arikumwe n’abagiraneza batandukanye barimo umunyamakuru...
15 April 2019 Yasuwe: 4739 3

Umuhanuzi bivugwa ko ari Umunyarwanda wakoreraga I Burundi yirukanwe...

Umuhanuzi witwa Kayihura Modesste wari uzwi ku izina rya “Prophète...
15 April 2019 Yasuwe: 4647 0

Robot ifite ubwenge buhambaye ku isi izitabira inama ya Transform Africa mu...

Imashini (robot) yitwa Sophia, ifite ubuhanga budasanzwe bwo kuvugana...
15 April 2019 Yasuwe: 2904 0

Perezida Kagame yibukije ikintu gikomeye abakomeje guhakana Jenoside...

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yabwiye abayoboke b’itorero rya Saddleback...
15 April 2019 Yasuwe: 1626 0

Nyarugenge: Umusore yatawe muri yombi azira kuvuga amagambo yuzuye...

Umusore w’imyaka 35 yatawe muri yombi na RIB i Nyamirambo mu Murenge wa...
15 April 2019 Yasuwe: 2539 0

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi abakomerekejwe n’inyandiko iherutse...

Kiliziya Gatolika yanditse ibaruwa isaba imbabazi Abanyarwanda bose...
14 April 2019 Yasuwe: 1855 0