skol
fortebet

Perezida Kagame yamaze kugera muri RDC mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Etienne Tshisekedi

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Paul Kagame yamaze kugera I Kinshasa aharabera umuhango wo gushyingura umunyapolitiki Etienne Tshisekedi,se wa perezida wa Kongo ubu Felix Tshisekedi,wapfiriye mu Bubiligi muri 2017,Kabila akanga ko umurambo we uzanwa muri Kongo ngo ashyingurwe.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagiye kwifatanya n’abakongomani mu gushyingura uyu mugabo watabarutse afite imyaka 84 ndetse umurambo we waraye ugejejwe I Kinshasa.

Nyuma yo gutorwa kwa Perezida Felix Tshisekedi,umubano w’u Rwanda na RDC wongeye kuba mwiza ndetse ibi bihugu byombi byatangije ingendo z’indege aho Rwandair isigaye ijya I Kinshasa ndetse byiyemeje gufatanya muri gahunda yo gushakira umuti ikibazo cy’inyeshyamba zazengereje Kongo.

Etienne Tshisekedi warwanyije abaperezida bose bayoboye Kongo na Zaire nyuma yo kubona ubwigenge,umurambo we wakiriwe n’imbaga nyinshi y’abakongomani bari bambaye imyenda yera basobanura ko uyu nyakwigendera yari umwere imbere ya ruswa.

Biteganyijwe ko uyu munsi hatangira imihango yo kumusezeraho nk’intwari y’igihugu ku kibuga cya Martyr cy’i Kinshasa kijyamo abantu ibihumbi 80.

Etienne Tshisekedi arazwi cyane muri politiki ya Zaire cyangwa Kongo kubera kudashyigikira politiki zimwe na zimwe z’abategetsi Kongo kuva kuri Mobutu Sese Seko.

Yabaye Minisitiri w’intebe w’iki gihugu inshuro eshatu hagati ya 1991 na 1997. Mu kwezi kwa kane 1997 ho yeguye ku mirimo amaze icyumweru kimwe ahawe iyi mirimo.

Ayoboye ishyaka UDPS yaharaniye kenshi mu matora kuyobora Kongo ntiyabigeraho, yakunze kuba mu Bubiligi ari naho yaguye tariki ya 01 Gashyantare 2017 azize uburwayi.

Uretse Perezida Kagame,abandi baperezida b’ibihugu nka Angola, Kongo-Brazaville, Guinée,Togo na Zambia baritabira iyo mihango.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa