skol
fortebet

Perezida Kagame yaraye agiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano

Yanditswe: Friday 19, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi 2023, nibwo Perezida Kagame yagiranye inama n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS).
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’umutekano zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), nk’uko ubutumwa bwashyize kuri konti ya Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bubigaragaza.
Ntabwo (...)

Ntabwo hatangajwe by’umwihariko ingingo z’ingenzi zaganiriwe, icyakora iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda ruri kwakira inama ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.

Ibaye kandi mu gihe akarere u Rwanda ruherereyemo karimo ibibazo by’umutekano nko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana n’ingabo za Leta (FARDC).

Raporo za Loni zagiye zigaragaza ko mu guhangana n’imitwe nka M23, FARDC yifashishije FDLR, umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ufite intego zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa