skol
fortebet

Perezida Kagame yashimiye Abiy Ahmed watwaye igihembo cya Nobel

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame yageneye ubutumwa bw’ishimwe Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed,wegukanye igihembo cy’uwaharaniye amahoro ku isi [Prix Nobel]kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Abiy Ahmed atsinze abantu 301 akegukana igihembo cya Nobel,abakuru b’ibihugu benshi banditse ubutumwa bwo kumushimira kuri Twitter zabo barimo na Nyakubahwa perezida Kagame.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yabwiye Abiy ko yishimiye ko yegukanye iki gihembo yari akwiriye ndetse avuga ko umuhati we utagereranywa mu kunga abanya Ethiopia ndetse n’abatuye akarere muri rusange bikwiriye kubera isomo Afurika.

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya,Muhammadu Buhari wa Nigeria na Moussa Faki Mahamat ukuriye umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu bya Afrika AU bose boherereje ubutumwa bw’ishimwe Abiy Ahmed.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa