skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ko ‘Umushinga Umubano’ usize Bwongereza n’u Rwanda bafitanye ubushuti bw’agaciro kanini-AMAFOTO+VIDEWO

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi yabwiye abakorerabushake bo mu Bwogereza bakoraga muri ‘Project Umubano’ ko uyu umushinga usize ipfundo ry’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 hashyizweho umubano wihariye hagati y’abaturage b’Abongereza bo mu ishyaka ry’Abakonserivateri n’Abanyarwanda wiswe “Project Umubano”. (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi yabwiye abakorerabushake bo mu Bwogereza bakoraga muri ‘Project Umubano’ ko uyu umushinga usize ipfundo ry’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 hashyizweho umubano wihariye hagati y’abaturage b’Abongereza bo mu ishyaka ry’Abakonserivateri n’Abanyarwanda wiswe “Project Umubano”.

Uyu mushinga waje ugamije gufasha u Rwanda kwiyubaka, hifashishijwe inararibonye z’abakorerabushake b’Abongereza, zafashaga abaturage mu mibereho myiza, mu bucuruzi no mu buvuzi, akaba ari nabwo batangaje ko uyu mushinga ugeze ku iherezo ryawo.

Perezida Kagame yashimye bikomeye u Bwongereza kuburyo bwitaye ku Rwanda nyuma ya Jenoside yabaye muri 1994. Yavuze ko iki gihugu cyakoze uko gishoboye u Rwanda rukongera kwiyubaka kugeza ubu.

Yagize ati “Inkunga twatewe n’u Bwongereza mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda ni nini cyane. Tugirana ubufatanye n’ibihugu byinshi ariko ubwo dufitanye n’u Bwongereza ni ubw’agaciro kanini kuri twe.
Dushyigikira ubufatanye n’ubucuti nk’ubwo twabonye mu ’Umubano Project’, kandi twizeyeko bizakomeza no mu bihe bikomeye.”

Yakomeje ashima buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga anasezeranya abandi bazaza mu gihugu mu bundi buryo ko nabo bazakorana neza.Yavuze ko abifuriza u Rwanda ikijyanye n’iterezambere kizagerwaho mu buryo bubereye buri muturage w’u Rwanda.

Hon. Andrew Mitchell watangije uyu mushinga, uturuka mu ishyaka ry’Abakonserivateri, yavuze ko bishimira ko uyu mushinga w’abo wahawe agaciro n’inteko inshingamategeko y’u Bwongereza mu gihe cy’imyaka 10 bamaze mu Rwanda.

Yanavuze ko muri iyi myaka 10 bakoze ibikorwa byingirakamaro ku baturage, aho yatangaje ko basize bubatse ivuriro rifasha abaturage mu kwivuza rya Kinyinya Community Center, banagize uruhare mu gukusanya amafaranga y’ikibuga mpuzamahanga cya Criket kiri kubakwa mu Bugesera, bubaka n’ishuri ryitiriwe “Umubano School”.

Muri ibi birori aba bakorerabushake 80 biganjemo abadepite abanyeshuri n’abakozi bo mu ishyaka ry’Abakonserivateri, bagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bumwifuriza intsinzi buturutse kuri Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Theresa May.

Ubu butumwa kandi bwanashimangiraga akamaro k’umubano w’abaturage b’u Rwanda n’u Bwongereza.

REBA AMAFOTO:





President Kagame speaks at Umubano Project 10th Anniversary Dinner | Kigali, 11 August 2017

AMAFOTO na Videwo: Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa