skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze uko yamenye bwa mbere iby’umuhango wo kwimika umutware w’Abakono

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu ubwo yahuraga n’abavuga rikumvikana bo mu ntara y’amajyaruguru, yasobanuye uko yamenye ko habaye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wabereye muri iriya ntara.

Sponsored Ad

Ku itariki ya 09 Nyakanga ni bwo mu Kinigi habereye umuhango wasize Kazoza Justin yimitswe nk’umutware w’Abakono, mbere y’uko yegura kuri izi nshingano mu minsi mike yakurikiyeho.

Uyu mugabo yeguye nyuma y’uko yaba we ndetse n’abarimo abayobozi bitabiriye uriya muhango bari bamaze iminsi botswa igitutu, bijyanye no kuba ibyo bari bakoze byarafashwe nk’ibibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana basaga 700 bo mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’iy’u Burengerazuba, yavuze ko yamenye iby’uriya muhango wo kwimika umutware w’Abakono abibwiwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bigitangira yahamagawe kuri Telefoni na Lt Gen Muganga amubwira ko hari ba Ofisiye muri RDF yafunze "kuko bari mu bintu bidasobanutse".

Umwe muri abo basirikare bo ku rwego rwa ba Colonel ngo yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, gusa biza kurangira abeshye agaruka mu gihugu mu rwego rwo kwitabira uriya muhango.

Perezida Kagame ubwo yasobanuzaga Lt Gen Mubarakh Muganga ibyo bariya basirikare bari bagiyemo, ngo yamusobanuriye ko "ni ibintu by’amoko, ko bifite intera ndende"

Icyo gihe ngo yaramusubije ati: " Uwo mu-colonel wagize neza kumufunga, nti ’ariko mukurikirane mumenye ibirenze ibyo."

Perezida Kagame yavuze kandi ko icyo gihe yabajije Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda niba nyuma yo gufunga ba Colonel hari n’icyo yaba yakoreye abasivile bitabiriye uriya muhango, undi amusubiza mu mvugo yumvikanisha ko abasivile batari mu nshingano ze.

Ni Perezida Kagame wahise umwizeza ko agiye kumufasha abasivile, kuko yaba bo cyangwa abasirikare bose bari mu nshingano ze.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu ngo yahise ahamagara inzego zitandukanye kugira ngo amenye abari bitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono, atungurwa no gusanga abenshi muri bo ari abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.

Umukuru w’Igihugu avuga ko aba barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Visi-Meya wa Musanze yabahamagaje mu rwego rwo kubaka ibisobanuro by’ibyo bari bagiyemo.

Yavuze ko yabajije Andrew Rucyahana Mpuhwe wahoze ari Visi-Meya wa Musanze ati: "ibi ni ibiki?", undi amusubiza ko " barambwiye ngo babitangiye uruhushya"; na we ati: "ni inde wabitangiye uruhushya?”

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu Visi-Meya wakabaye ari we watanze ruriya ruhushya atazi uwarutanze.

Yavuze ko bo yahamagaje yababajije icyo basigarana mu gihe buri bwoko bwose mu Rwanda bwaba bwiroze bugashyiraho umutware wabwo.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’uriya muhango hakozwe icukumbura ryagaragaje imikorere mibi, irimo nko kuba amasoko yose akomeye yaragendaga ahabwa Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’Abakono, kandi mu buryo butemewe n’amategeko.

Kagame yavuze ko yiteguye guhangana n’uwo ari we wese uzabangamira Ubumwe bw’Abanyarwanda bwagezweho habayeho ukwiyuha akuya.

Yavuze kandi ko n’ahandi ibyo kwironda biri "nibatabihagarika vuba na bwangu baragira ibyago".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa